00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports yagwije amafaranga yo kugura Hakizimana Muhadjiri, irifuza na rutahizamu w’Umunye-Congo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 June 2020 saa 11:18
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kirenga icyumweru hatangijwe igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kugura Hakizimana Muhadjiri, kuri ubu Rayon Sports yamaze kuyagwiza ndetse byitezwe ko uyu mukinnyi wakinaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yasinyira Gikundiro.

Hakizimana Muhadjiri amaze iminsi agarutse mu Rwanda, ariko akaba yarashyizwe mu kato nk’umuntu uvuye hanze nk’uko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus abivuga. Kuri uyu wa Mbere nibwo uyu mukinnyi asubira mu rugo.

Rayon Sports ni imwe mu makipe yifuje uyu mukinnyi watandukanye na Emirates FC, ariko akaba yarayisabye kumuha miliyoni 15 Frw ku mwaka umwe n’umushahara wa miliyoni 1 Frw ku kwezi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Munyakazi Sadate bwifuzaga ko Muhadjiri yasinya imyaka ibiri kuri miliyoni 15 Frw, we ababwira ko kugira ngo asinye igihe kingana gutyo bisaba ko bamuha miliyoni 20 Frw ndetse akazajya ahembwa miliyoni 1.2 Frw ku kwezi.

Mu minsi ishize nibwo Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasabye abafana bayo kwitanga kugira ngo babona amafaranga yo gusinyisha umukinnyi ukomeye, atavuze izina, akavuga ko ari “recruitement y’umwaka”.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku Cyumweru habaye inama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports n’akanama gashinzwe kugura abakinnyi, bakabwirwa ko miliyoni 15 Frw zo kugura Hakizimana Muhadjiri zamaze kuboneka.

Uwaganiriye na IGIHE yakomeje avuga ko “Byose biri mu maboko ya Munyakazi Sadate. Niba Muhadjiri azasinya umwaka umwe, aramuha miliyoni 15 Frw. Niba ashaka ko asinya imyaka ibiri, Sadate ni we wongeraho izo miliyoni 5 Frw. Gusa barashaka ko Muhadjiri asinya akiva mu kato uyu munsi.”

Uretse Hakizimana Muhadjiri, Rayon Sports yifuza kandi gusinyisha rutahizamu Bola Lobota Emmanuel uhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bola Lobota yigeze kuza muri Rayon Sports muri Kamena 2019, ariko birangira atumvikanye nayo. Bivugwa ko ashobora kugurwa miliyoni 18 Frw, igice kinini kikaba ideni, akajya ahembwa ibihumbi 800 Frw.

Hakizimana Muhadjiri uheruka gutandukana na Emirates FC, arifuzwa na Rayon Sports
Hakizimana Muhadjiri wakiniye amakipe arimo APR FC, yifuza ko Rayon Sports yamuha miliyoni 15 Frw agasinya umwaka umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .