00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nonde yasezeye mu batoza ba Académie ya PSG mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Nonde Mohamed wari watsindiye guhabwa akazi nk’umwe mu batoza b’Ishuri ry’Umupira w’Amaguru ry’Ikipe ya Paris Saint-Germain rizakorera i Huye, yamaze gusezera kuri izo nshingano kubera umushahara muke.

Mu mpera za Mata uyu mwaka ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje abazajya bakurikirana abana bigira umupira w’amaguru muri Académie ya PSG izakorera i Huye.

Nyuma y’amahugurwa n’ibizamini byakozwe, abatoza bane batoranyijwe ni Murekatete Hamida, Mbabazi Alain, Rumanzi David na Nonde Mohamed.

Muri Kamena, aba batoza bafatanyije na Nyinawumuntu Grace ushinzwe ibijyanye na tekine muri iyi Académie, batangiye gutoranya abana 200 bazakirwa ku ikubitiro.

Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko Nonde Mohamed atakibarizwa muri iri shuri nubwo yari mu batoza bane batangiye akazi.

Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko impamvu yatumye uyu mutoza asezera ari umushahara muke uhabwa abatoza b’iyi Académie.

Bivugwa ko umushahara bahabwa ari ibihumbi 500 Frw kandi bakaba bagomba kwimenya kuri buri kimwe mu gihe bari mu Karere ka Huye.

Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Karangwa Jules, yabwiye IGIHE ko nta baruwa y’isezera rya Nonde Mohamed barabona.

Nonde aherutse kugirwa umutoza wa AS Muhanga ikomeje kwitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izatangira mu kwezi gutaha.

Biteganyijwe ko Académie ya PSG mu Rwanda izatangira ibikorwa byayo ubwo abana bazaba basubiye ku ishuri mu kwezi gutaha.

Abazakirwa bwa mbere ni abatoranyijwe mu bigo by’amashuri 30 byo mu Karere ka Huye mu bahungu n’abakobwa, ndetse byari biteganyijwe ko abazagerwaho n’iki gikorwa ari 2000 barimo abakobwa 500.

Abo ni bo batoranyijwemo 200 ba nyuma muri Kanama uyu mwaka. Impamvu hatoranyijwe abo mu Karere ka Huye gusa ni uko bazajya biga umupira w’amaguru ariko bataha iwabo. Abatoranyijwe ni abari hagati y’imyaka 6 na 13.

Nonde Mohamed yasezereye muri Académie ya PSG izakorera i Huye kubera umushahara muke
Nonde (ubanza iburyo) yari yafatanyije n'abandi batoza gutoranya abana bazakirwa bwa mbere muri Académie ya PSG mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .