Ku wa 10 Gashyantare ni bwo Ngabo yasezeye kuri iyi kipe, agaragaza ko “ubuyobozi bwahisemo indi nzira itandukanye.”
Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino asanzwe yumvikanamo kuri Radio 10, uyu munyamakuru yavuze ko ku wa 4 Gashyantare, yandikiwe ‘e-mail’ na Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, amusaba kujya akorera ku biro by’ikipe biri mu Kiyovu, buri munsi kuva Saa 09:00 kugeza Saa 17:00.
Ati “Nkimara kubona iyo e-mail nahise mvuga nti bya bintu noneho byabaye. Kuko babizi ko ntareka Radio impemba neza kurushaho, impembera igihe, icyo bashaka ni ukunyiyenzaho kugira ngo dutandukane.”
Yongeyeho ko yasabye Murenzi ko babonana, amubaza impamvu bahisemo kumwandikira n’icyo yakoze, undi amusubiza ko “ari ibya kinyamwuga.”
Ati “Twaraganiriye, musaba uburyo nakomeza kubihuza arabyanga, musaba ukwezi ko guhitamo arabyanga, ampa iminsi ibiri.”
Ngabo yavuze ko ku wa 10 Gashyantare, yakiriye indi e-mail ivuga ko “wananiwe kubahiriza ibyo usabwa n’amasezerano. Tukwandikiye tugusaba ibisobanuro, nibitatunyura tuzagufatira imyanzuro.”
Uyu munyamakuru yavuze ko atishimiwe n’ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports kuko yafatwaga nk’umuntu wa hafi wa Twagirayezu Thaddée wavuye ku buyobozi bw’ikipe mu Ugushyingo.
Ati “Nta muntu w’umugabo wishimira kwirukanirwa ubusa. Nasezeye, ariko ni uko nananiwe guhuza n’ubuyobozi buhari, kandi si bose. Murenzi Abdallah na Gakwaya Olivier si abantu babi ariko abantu babakikije barabagora.”
Ikindi yagarutseho ni umuntu wo muri komisiyo zigize Rayon Sports uyu munsi, wamufashe ifoto ari kumwe na Uwayezu Jean Fidèle wayoboye iyi kipe, ayandikaho ati “Ingamba z’ubwirinzi” nk’uko hari umunyamakuru wavuze ijambo nk’iryo amusanganye na Gakwaya Olivier kuri Kigali Pelé Stadium.
Yavuze kandi ko hari umunyamakuru wo kuri Radio yirinze kuvuga, wigeze kumugereranya na EX-FAR mbere y’uko anamubwira ko amwanga, ahora ategereje ikosa azakora akamutamaza.
Mu kiganiro, Ngabo yagaragaje ko kugaragaza ibibazo biri mu ifatwa ry’ibyemezo bya Rayon Sports mu gutandukana na Serumogo Ali no kudahuza na Murenzi Abdallah ku mafaranga yo kugurisha Ndayishimiye Richard na byo biri mu byamushyize mu bibazo.
Reba ikiganiro cyose hano:







Ibitekerezo 0