Ku wa Kane nibwo habaye inama y’itsinda rito yabereye ahazwi nko kwa Freddy mu Mujyi wa Kigali, yahuje bamwe mu bagize Akanama Ngishwanama muri Rayon Sports n’abagize Komite Nyobozi y’iyi kipe.
Rutagambwa Martin wigeze kuba Visi Perezida w’iyi kipe by’umwihariko akaba yari Umujyanama wa Munyakazi Sadate kugeza muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yirukanwaga, yavuze ko ko iyi nama yari igamije gusaba Munyakazi Sadate kwegura.
Rutagambwa yatangarije itangazamakuru ko Umuryango wa Rayon Sports wifuza ko Komite Nyobozi y’ikipe yegura kuko yagiyeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ati “Ni inama yatumijwe na Muvunyi kugira ngo akosore amakosa yagizemo uruhare ngo hajyeho Komite ihari ubu. Yabasabye ko bakwegura kuko bagiyeho mu buryo budakurikije amategeko, avuga ko niba harabayeho ubwumvikane ngo batorwe n’ubundi ubwo bwumvikane bwahabo bakegura. Sadate yarabyanze.”
Rutagambwa avuga ko iyi Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate yatowe n’abafana kandi bitemewe muri sitati igenga Umuryango Rayon Sports.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko abahuye ku wa Kane barimo Muvunyi Paul, Dr Rwagacondo Emile na Munyakazi Sadate.
Rayon Sports ikomeje gukora inama zitandukanye hagati ya Komite Nyobozi n’Akanama Ngishwanama kugira ngo hazaboneke uyihagararira mu isinywa ry’amasezerano na SKOL.
Ibi bigiye hanze mu gihe n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize ahagaragara ibaruwa ivuga ko Komite Nyobozi iriho ubu ariyo yemewe n’amategeko.
Munyakazi Sadate yandikiye Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) ko “ari we uhagariye uyu muryango mu buryo bwemewe n’amategeko”, aho kuba Ngarambe Charles avuga ko yatse ubuzima gatozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu 2015.
Ati “Icyo [Ngarambe] yitwaza ko hatandikiwe RGB hamenyeshwa ko yasimbuwe, iki nacyo ntikimuha ububasha bwo gukomeza kuba Représentant Légal kuko yasimbuwe mu matora na we ubwe yigiriyemo uruhare ndetse mu nama y’Inteko Rusange yatumije akanayobora, yewe akanakora ihererekanyabubasha.”
Munyakazi Sadate yanditse iyi baruwa nyuma y’iyanditswe na Ngarambe Charles (uri mu Kanama Ngishwanama ka Rayon Sports) abwira RGB ko ari we uhagarariye Association Rayon Sports mu buryo bw’amategeko.
Indi nkuru wasoma: Munyakazi Sadate ari kwiga uko yakwegura ku buyobozi bwa Rayon Sports

TANGA IGITEKEREZO