Menya imirire iboneye ku mukinnyi w’umupira w’amaguru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Ndayikunda Josué
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Imirire ni kimwe mu bituma umuntu ashobora kubaho no kugira ubuzima buzira umuze mu gihe amafunguro yafashe yujuje intungamubiri kandi akaba anaboneye.

Burya si ugupfa kurya gusa ibyo ubonye, kuko byagaragaye ko hari abagira ibibazo byo kugwingira atari uko babuze ibyo kurya ahubwo byatewe no gufata amafunguro ataboneye. Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda idahwema kwigisha abanyarwanda ibijyanye n’indyo yuzuye n’ibiyigize.

Ku bakinnyi b’umupira w’amaguru nka bamwe mu bakoresha imbaraga nyinshi bigendanye n’uko umukino wabo uteye, ni ngombwa guha agaciro no kwita ku mafunguro bafata kuko iyo batabikoze neza umusaruro mu kibuga nawo ushobora kuba iyanga.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Dr. Rutamu Patrick, umuganga w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, yatubwiye amafunguro aboneye umukinnyi w’umupira w’amaguru agomba gufata bikamufasha kuba umusaruro we wakomeza kuba ntamakemwa ndetse n’ubuzima bwe bukarushaho kuba bwiza.

Ubundi ni ukubera iki umukinnyi w’umupira w’amaguru agomba kwita ku mirire ye?

Dr. Rutamu avuga ko kugira ngo umukinnyi agire umusaruro mwiza abantu baba bamwitezeho agomba kwita ku mafunguro afata.

Ati “Mu imirire umukinnyi ni nk’umuntu uwo ari we wese kuko bimufasha mu mikurire ye no mu byo akora, noneho bikaba umwihariko cyane ku bakinnyi kubera ko bo bakoresha ingufu cyane. Imirire ni kimwe mu bibaha imbaraga kugira ngo bakomeze kugira umusaruro mwiza abantu babitezeho. Ibyo rero kugira ngo abigereho ni uko aba afite imirire myiza.”

Ni irihe funguro riboneye ku mukinnyi w’umupira w’amaguru?

Ku bakinnyi b’umupira w’amaguru usanga bakoresha imbaraga nyinshi cyane bakanatakaza izitagira ingano. Mu mirire bakenera ni ngombwa ko haba harimo ibintu by’isukari, imboga, inyama, imbuto n’amazi.

Amafunguro y’umukinnyi w’umupira w’amaguru agomba kuba yuzuzanya. Dr. Rutamu yemeza ko iyo umukinnyi afashe imirire imwe gusa usanga hari igice kimwe gipfa, ngo iyo akora imyitozo cyangwa ari mu irushanwa hari ibyo atakaza bitajyanye gusa n’isukari kuko ashobora gutakaza amazi n’imyunyu ngugu. Niyo mpamvu ngo amafunguro ye agomba kuba arimo intungamubiri zitandukanye kandi zuzuzanya.

Akomeza agira ati “umukinnyi w’umupira w’amaguru aba agomba gufata ibinyampeke, imigati, confiture, blue band, imbuto, n’amata kuko yifitemo imyunyu ngugu kugira ngo amagufa arusheho gukomera. Icyo gihe iyo uhaye umukinnyi iyo ndyo uba uzi ko umuhaye imirire yuzuzanya.”

Ikindi ni uko ibirayi, umuceri, spaghetti ari ingenzi ku mukinnyi w’umupira w’amaguru kuko byifitemo amasukari umukinnyi akenera, bikaba biri n’amahire kuko mu Rwanda bihahingwa. Ikindi ni nk’ibinyomoro bifite umunyu ngugu wa fer ifasha umukinnyi kugira umwuka wa oxygène mu maraso.

Ni ibihe binyobwa cyangwa ibiribwa umukinnyi yakagombye kwirinda?

Ku mukinnyi w’umupira w’amaguru si byiza kunywa inzoga kuko ngo umusemburo (alcohol) umugiraho ingaruka mbi cyane cyane iyo kumukuramo amazi.

Dr. Rutamu yabwiye IGIHE ko kurya ifiriti ku bakinnyi b’umupira w’amaguru nabyo ari ukwiyangiza kubera amavuta aba ayirimo.

Ubugari na bwo si bwiza kuko ngo igogorwa ryabwo rifata umwanya munini, hafi amasaha atatu.

Ni ayahe mafunguro umukinnyi ashobora gufata mbere y’umukino?

Dr. Rutamu avuga ko ku mukinnyi witegura kujya mu kibuga agomba gufata amafunguro yoroheje. Aha avugamo salad y’imbuto na Spaghetti, cyane ko igogorwa ryabyo ridatinda kandi bitanga ingufu.

Ati “ubundi umukinnyi agomba gufata amafunguro amasaha atatu mbere y’umukino. Icyo gihe icyo bifasha umuntu ni uko aba aziko umukinnyi najya mu gikorwa ataba aremerewe mu nda. Iyo ubifashe isaha imwe mbere y’umukino bishobora kugira ingaruka bitera umukinnyi nko gufatwa n’imisonga akananirwa guhumeka.”

Ibintu bijyanye n’amafiriti, umuceri w’ipirawu, fanta, umutobe mbere y’umukino ntabwo biba ari byiza ku mukinnyi w’umupira w’amaguru.

Ni izihe ngaruka umukinnyi ashobora guhura nazo mu gihe adakurikije ibijyanye n’imirire iboneye?

Dr. Rutamu yabwiye IGIHE ko ingaruka za mbere ziba ku myitwarire mu kibuga aho ngo umukinnyi byibuze utabasha kurya gatatu ku munsi adashobora kunganya imbaraga n’ubona amafunguro izo nshuro.

Ati “ntabwo wajya gukora amasaha abiri uri mu myitozo ngo nurangiza utahe ufate amazi na capati uryame, icyo gihe bishobora kukugiraho ingaruka zirimo no kurwara igituntu.”

Wari uzi ko umukinnyi ashobora kugira imvune itewe n’imirire mibi?

Umuganga w’ikipe y’igihugu, Amavubi, avuga ko kubura imyunyu ngugu n’imirire mibi kandi umukinnyi akora imyitozo ndetse umupira w’amaguru akaba ari umukino abantu baba bakoranaho, bishobora gutuma igufa rivunika yewe nta n’ugukozeho.

Ikindi ni uko burya ngo imirire myiza ari kimwe mu bifasha umukinnyi gukira vuba iyo yavunitse.

Ni ibihe bibazo mukunze kubona abakinnyi bo mu Rwanda bagifite ku bijyanye n’imirire?

Dr. Rutamu avuga ko imyumvire ku bijyanye n’imirire usanga ikiri hasi. Usanga ngo abantu bataramenya ko iyo hari icyo witeze ku mukinnyi hari ibyo nawe ugomba kumuha. Iki kibazo Rutamu avuga ko gikunze kugaragara mu makipe yo mu ntara nyamara ari ku gicumbi cy’ibiribwa.

Agira ati “umutoza w’ikipe y’igihugu ashobora guhamaraga umukinnyi uvuye mu gice kimwe cy’igihugu, ugasanga aje ashaka kuzuza isahani kuko arashonje kandi atari ukubura ibiryo aho yari ari ahubwo ari ubumenyi buke.”

Rutamu avuga ko hejuru yo gufata amafunguro aboneye umukinnyi agomba no kuruhuka kuko bigira uruhare runini mu myitwarire ye. Akomeza avuga ko umukinnyi utaruhutse byibura hagati y’amasaha atandatu n’umunani bishobora no kumutera imvune.

Abakinnyi b'Amavubi bafata amafunguro ubwo bari mu mwiherero
Amazi ni ingenzi ku bakinnyi b'imikino itandukanye isaba imbaraga nyinshi
Muganga Rutamu Patrick ugira inama abakinnyi ku bijyanye n'uko bakwita ku mubiri wabo
Amafunguro abakinnyi bafata agizwe n'ibiryo biboneka cyane mu Rwanda
Salade n'imbuto ni ingenzi cyane ku bakinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza