Mu cyumweru gishize ni bwo amakuru y'ihinduka ry'Ubuyobozi bwa APR FC yatangiye kujya hanze nyuma y'uko Chairman w'iyi kipe, tariki 29 Mata 2023 yatangaje ko inshingano afite zabaye nyinshi zitakimwemerera kuba yaba hafi yayo uko bikwiye.

Icyo gihe, Lt Gen Muganga yabajijwe niba nk’umuyobozi w’ikipe iri mu banyamuryango ba FERWAFA yakwiyamamariza kuyobora iri Shyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda mu gihe abandi bamugirira icyizere, yasubije ko afite inshingano nyinshi zitatuma azibangikanya ndetse yongeraho ko n'izo kuba Chairman zimugoye ndetse ko ubuyobozi bwe bwagaragarijwe ko yabona umusimbira.

Yagize ati "Kuba mu bakandida bayobora FERWAFA ntabwo ndimo, kubera ko inshingano mfite ziraremereye. N’izi zo kuba Chairman ni nyinshi kuri njyewe. Ubuyobozi bwanjye bwagaragarijwe ko bibaye na byiza mu gihe kiri imbere nabona umuntu unsimbura."

"Niba mubibona uyu ni umukino wa gatandatu mbonye mu mikino ibanza ndetse n’iyo kwishyura. Kuri Perezida rero ureba iyo mikino gusa mu irenga 20, birumvikana ko no mu ikipe narabuze. Wongeyeho rero na FERWAFA waba udashaka ko itera imbere."

Kuri ubu Lt Col Richard Karasira mushya mu buyobozi bw'Ikipe ari gukora nka Vice Chairman asimbuye kuri izi nshingano Brig Gen Firmin Bayingana wari umaze imyaka ibiri akaza koherezwa mu zindi nshingano.

Biteganyijwe ko Lt Col Karasira azatangazwa ku mugaragaro nka Chairman w'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu nyuma y'umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro uzahuza APR FC na Rayon Sports tariki 3 Kamena 2023 kuri Stade Huye, ubwo umwaka wa Shampiyona 2022-23 uzaba upfundikiwe.

Chairman mushya wa APR FC ategerejweho amavugurura yo kugarurira igitinyiro ikipe yahoranye ndetse no guhindura politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa itaratanze umusaruro nyuma y'uko itangijwe mu 2012, hakazagarurwa abanyamahanga bakomeye ndetse bagaragaza ikinyuranyo ku ruhando mpuzamahanga.

Lt Col Richard Karasira ni Umu-sportif ukunda umupira w'amaguru ndetse yigeze no kuyobora Ikipe ya Marines FC yo mu Cyiciro cya Mbere.

Lt Col Richard Karasira agiye kugirwa Chairman wa APR FC
Lt Col Richard Karasira agiye kugirwa Chairman wa APR FC
Lt Col Richard Karasira (uwambaye ikote rya cuire) ashimira abakinnyi ba APR FC nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2022/2023. Aha yasuhuzaga Rutahizamu Nshuti Innocent
Lt Col Richard Karasira (uwambaye ikote rya cuire) ashimira abakinnyi ba APR FC nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2022/2023. Aha yasuhuzaga Rutahizamu Nshuti Innocent