APR FC izagura abanyamahanga batandatu

APR FC iri mu makipe yitezwe cyane ku isoko ryo muri iyi mpeshyi, kugeza ubu nta mukinnyi mushya iratangaza nubwo ivugwamo umunyezamu Ernan Siluane wo muri Mozambique.

Umunyamakuru wa Isibo FM, Nkusi Denis 'Mutangazaji', ukurikirana cyane amakuru yo muri iyi kipe, yavuze ko izagura abanyamahanga batanu cyangwa batandatu.

Mu myanya byitezwe ko iyi Kipe y'Ingabo z'Igihugu iziyubakamo harimo umunyezamu, myugariro wo hagati, umukinnyi wo hagati ukina imbere ya ba myugariro, umukinnyi wo hagati usatira izamu, rutahizamu n'umukinnyi wo ku ruhande rw'ibumoso usatira izamu.

Mugisha Gilbert mu batekerejweho muri AS Kigali

Mugisha Gilbert usatira izamu anyuze ibumoso, ari mu bakinnyi bashobora gusohoka muri APR FC nyuma y'uko amasezerano ye yamaze kurangira.

Umunyamakuru wa RBA, Mugaragu David, yatangaje ko uyu mukinnyi ari mu batekerejweho na AS Kigali nubwo mu bayobozi bwayo batamuhurizaho kubera umusaruro we.

Rayon Sports isigaje kugura abakinnyi 10

Amakuru aturuka mu begereye ubuyobozi bwa Rayon Sports aremeza ko iyi kipe iteganya kongeramo abandi bakinnyi 10 biyongera kuri bane bamaze gutangazwa.

Muri abo harimo Abanyarwanda batanu ndetse n'abanyamahanga batanu.

Kuri ubu mu bakinnyi bitezwe muri Rayon Sports bataratangazwa harimo Ndikumana Fabio, Muhoza Daniel na Hakizimana Zuberi.

Rayon Sports ifite abakinnyi benshi basoje amasezerano ku mpera z'umwaka w'imikino wa 2025/26, ntawe iratangaza ko yongereye, ibigaragaza ko abazayisohokamo ari benshi.

Abo basoje amasezerano ni Abedi Bigirimana, Bassane Koulagna Aziz, Bienvenu Joachim Vigninou, Diagne Youssou, Ishimwe Ganijuru Elie, Bayisenge Emery, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Nshimimana Fabrice, Ishimwe Fiston, Ishimwe Patrick, Fall Ngagne, Kwizera Olivier, Ndayishimiye Richard, Yannick Bangala Litombo na Mugisha Didier wari intizanyo ya Police FC.

Denis Omedi arifuzwa muri Tanzania na Arabie Saoudite

Umunya-Uganda Denis Omedi ugifite amasezerano y'amezi atandatu, ni umwe mu bavugwa ko bashobora gusohoka muri APR FC muri iyi mpeshyi nyuma y'uko adatanze umusaruro ufatika mu mwaka w'imikino wa 2025/26.

Uyu mukinnyi usatira izamu cyangwa akanyura ku ruhande rw'ibumoso, yatsinze ibitego bitatu mu mikino 10 ya Shampiyona yakinnye, aho akenshi yasimburaga kuko iminota yose yahawe ari 701.

Umunyamakuru wo muri Tanzania, Khalid Mtumbuka yatangaje ko hari amakipe yo muri Tanzania na Arabie Saoudite yifuza uyu mukinnyi wigeze gutsinda igitego cyahataniye Igihembo cya Puskás ku Isi.

Kugeza ubu uretse gutangaza ko yatandukanye na Mamadou Sy, Lamine Bah na Aliou Souané, APR FC ntiratangira kugaragara ku isoko ry'abakinnyi muri iyi mpeshyi.

Gusa ivugwamo umunyezamu mushya Ernan Siluane wo muri Mozambique no kuba izasubiza mu rugo bamwe mu bakinnyi bayo bakiri bato barimo Uwineza René wari muri Kiyovu Sports.

Ndikumana Fabio azakinira Rayon Sports

Ndikumana Fabio wari usoje amasezerano muri Marine FC, yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports nk'uko byatangajwe mbere n'Umunyamakuru wa RBA, Nsanzimana Samir Sylvestre.

Fabio ukina mu kibuga hagati, yaherukaga gukinira i Kigali ubwo yagurwaga na APR FC mu 2022, avuye muri Musanze FC, ariko nyuma y'umwaka umwe imutiza muri Marine kubera kubura umwanya wo gukina.

Gorilla FC yemeje igurwa rya Sunday Akang Inemesit

Ikipe ya Gorilla FC yatangaje ko yasinyishije rutahizamu w'Umunya-Nigeria, Sunday Akang Inemesit, wakiniraga AS Kigali.

Uyu mukinnyi wari umaze igihe gito avuye muri Musanze FC, yasinye imyaka ibiri.

Rayon Sports yemeje igurwa rya Matumona Kanda Abbel

Uwari Kapiteni w'Amagaju FC, Abbel Matumona Kanda ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports.

Uyu myugariro wo hagati yabaye umukinnyi kane Gikundiro itangaje kuva ku wa Gatanu nyuma ya Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali, Nshutinziza Didier wavuye muri Gorilla FC na Nisingizwe Christian wavuye muri Mukura VS.

Igitondo cyiza!

Ni umunsi wa karindwi kuva Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 ishyizweho akadomo. Amakipe yose azakina Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino utaha ari kurambagiza abakinnyi bashya azakoresha, anarekura abo atazakomezanya na bo.

Kuri iki Cyumweru tugiye kurebera hamwe amwe mu makuru akomeye agezweho mu igura n’igurisha ry’abakinnyi.