Iyi kipe yo muri Somalia izakirwa na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu saa Cyenda.
Amakuru aturuka muri Somalia avuga ko Gaadiidka FC yabanje kugorwa n’amikoro ku buryo kugeza ku wa Gatatu mu gitondo, nta cyizere cyo kwerekeza i Kigali cyari gihari.
Ku gicamunsi cyo kuri uwo wa 16 Kanama ni bwo byemejwe ko iyi kipe izahagaruka i Mogadishu kuri uyu wa Kane ndetse izashyigikirwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Somalia muri uru rugendo igiye kugirira mu Rwanda.
Abakinnyi n’abayobozi ba Gaaadidka FC barahaguruka muri Somalia saa Saba n’iminota 20 z’i Kigali, berekeza i Addis Abeba muri Ethiopia aho bava saa Tatu n’iminota 45, bakagera i Kigali mu ijoro, saa Sita n’iminota 45.
Gaadiidka FC izakina na APR FC muri CAF Champions League iragera i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2023. pic.twitter.com/03IMfgo9ho
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 17, 2023
Biteganyijwe ko iyi kipe izakorera imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu saa Cyenda, amasaha izakiniraho na APR FC ku wa Gatandatu.
Abanya-Somalia basabye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ko umukino wabo wo kwishyura na wo wabera i Kigali ku wa Kane, tariki ya 24 Kanama.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Gaadiidka FC, izahura na Pyramids FC yo mu Misiri, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu mpera za Nzeri.







Ibitekerezo 0