Ronaldo w’imyaka 41 yari amaze iminsi agarukwaho cyane nyuma yo kuva mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal mbere y’umukino wayihuje na Danemark, icyemezo cyafashwe nk’igikomeye cyane ku mukinnyi umaze imyaka isaga 20 ari umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe.
Mu butumwa burebure yashyize hanze ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, uyu rutahizamu wa Al Nassr yasobanuye ko ikibazo cyatangiye mbere y’umukino Portugal yakinnye na Norvège, ubwo yari yumvikanye na Jorge Jesus ko atari gukina kugira ngo aruhuke.
Gusa ngo ku munsi w’umukino, ibintu byahindutse. Ronaldo yavuze ko Jorge Jesus yamubwiye ko ashobora kumukoresha iminota 30, bituma ajya kwishyushya mu gice cya kabiri ategereje ko ahamagarwa ngo yinjire mu kibuga.
Kuba iminota yose yararangiye adakinnye, ngo ibyo byaramubabaje cyane kuko yumvaga umutoza atubahirije ibyo bari bumvikanye, cyane ko yari yamaze igihe kinini yishyushya yiteguye kwinjira mu kibuga.
Nyuma y’umukino Portugal yatsinzemo Norvège ibitego 2-1, Ronaldo ntiyajyanye na bagenzi be gushimira abafana, ibintu na byo byongeye guteza impaka ku myitwarire ye.
Uyu mukinnyi yemeye ko ibyo yakoze bitari bikwiye, avuga ko icyo gihe yari yuzuye umujinya n’agahinda bitewe n’ibyari bimaze kuba.
Inama yatekereje ko ikemura ikibazo
Nyuma y’ibyabereye muri Norvège, Ronaldo yavuze ko yagiranye ikiganiro na Jorge Jesus, kigamije gukemura amakimbirane yari amaze kuvuka hagati yabo.
Muri icyo kiganiro ngo bumvikanye ku byo umutoza yari gusobanurira itangazamakuru kugira ngo ikibazo kidakomeza gufata indi ntera.
Ronaldo yavuze ko yavuye muri iyo nama yizeye ko byose byari byasubiye mu buryo.
Icyakurikiyeho ariko cyaramutunguye. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Jorge Jesus yavuze ko yaba Cristiano Ronaldo cyangwa undi mukinnyi uwo ari we wese, nta n’umwe ushobora guhindura ibyemezo bye nk’umutoza.
Yashimangiye ko ari we ufata umwanzuro ku bakinnyi akoresha n’igihe abakoresha. Ronaldo avuga ko ibyo Jorge Jesus yatangaje bitari bihuje n’ibyo bari bamaze kumvikana.
Yagize ati “Bwari ubwa kabiri atubahirije ijambo yari yampaye.”
Ni bwo ngo yahise afata icyemezo cyo kuva mu mwiherero wa Portugal.
Yasabye imbabazi
Nubwo Ronaldo yashyize ku mugaragaro ibyo atishimiye ku mutoza we, na we ntiyihunza uruhare yagize mu byabaye.
Yasabye imbabazi bagenzi be bakinana muri Portugal, abafana ndetse n’abandi bose bababajwe n’icyemezo yafashe cyo kuva mu mwiherero.
Yemeye ko nk’umukinnyi umaze igihe kinini ari kapiteni wa Portugal, yari akwiye kuba intangarugero kurushaho.
Ronaldo yavuze ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, FPF, rifite uburenganzira bwo kumufatira ibihano kandi ko azabyakira.
Ati “Ingaruka z’ibikorwa byanjye zigomba gusuzumwa kandi nkahanwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal.”
Ntarasezera muri Portugal
Hari benshi bari batangiye kwibaza niba ibi bibazo bishobora gusiga Ronaldo afashe icyemezo cyo gusezera mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal, ariko uyu mukinnyi yabihakanye.
Yavuze ko igihe cyose azaba agifite imbaraga, akina ku rwego rwo hejuru kandi atsinda ibitego, azakomeza kuba yiteguye guhamagarwa.
Ati “Niba nzaba meze neza ku mubiri, nkina mu ikipe yanjye kandi ntsinda ibitego, nyuma yo kurangiza igihano icyo ari cyo cyose nzahabwa, nzakomeza kuba niteguye gukinira Ikipe y’Igihugu.”
Ronaldo yanavuze ko azi neza ko umunsi umwe azagera ku mukino we wa nyuma muri Portugal, ariko ashimangira ko uwo munsi utaragera.
Mu bindi Ronaldo yahishuye harimo ko nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yari yatekereje guhagarika gukinira Ikipe y’Igihugu ya Portugal.
Ngo yari yaranateguye ubutumwa bwo gutangaza ko asezeye, ariko Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, Pedro Proença, aza kumusaba gukomeza gufasha ikipe.
Ronaldo yavuze ko Proença yaje no kumubaza icyo atekereza kuri Jorge Jesus wari mu batoza bashoboraga guhabwa akazi ko kuyobora Portugal.
Uyu mukinnyi ngo yamushimye, avuga ko ari umutoza mwiza kandi bashobora gukorana neza. Ibyo ngo ni byo byatumye ikibazo baherukaga kugirana kimubabaza kurushaho.
Jorge Jesus ku ruhande rwe, yahakanye ko hari amasezerano yihariye yari yagiranye na Ronaldo ku buryo yagombaga gukoreshwa, ariko ntiyigeze avuga ko uyu mukinnyi yafungiwe burundu umuryango wo kongera guhamagarwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!