KNC yagaragaje Gasogi United nk’ikipe izahangayikisha andi akiheba

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Ukwakira 2020 saa 03:01
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko ikipe ye imaze kugaruka ku rwego rwiza nyuma y’imyitozo mike imaze gukora, aho iri mu mwiherero mu Bugesera, ku buryo nta wakwifuza guhura na yo.

Gasogi United yatangiye umwiherero ku wa Gatanu n’abakinnyi 18 mu rwego rwo kwitegura shampiyona ya 2020/21, izatangira tariki ya 4 Ukuboza.

KNC wasuye iyi kipe mu mwiherero, yavuze ko mu minsi itanu imaze ikora imyitozo iri ku rwego rwiza ku buryo hagize iyo zizahura ibona urwego iriho, byayitera kwiheba.

Ati “Ikipe imeze neza, biragaragara ko abatoza bari gukora cyane nyuma yo kumara iminsi bakora imyitozo yo kongera imbaraga, ariko urabona ko mu gihe gito bamaze bakora ku mupira, tekinike zagarutse.”

“Uwazana uwo tuzahura akareba iyi myitozo yahita areka kwitoza kuko iyi kipe yatuma wiheba ubaye uzakina na yo, ni ikipe nziza cyane.”

Muri iki Cyumweru, Umutoza Cassa Mbungo André yakiriye Umunya-Liberie Herron Berrian Scarla wari ukiri iwabo mu biruhuko.

Ubuyobozi bwa Gasogi United buvuga ko Abanye-Congo Bola Lobota Emmanuel na Hervé Beya Beya, bashobora kugera i Kigali ku wa Gatanu mu gihe Umurundi Ndikumana Trésor yapfushije umubyeyi we mbere yo kuva iwabo ku wa Kabiri.

Rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand n’umutoza wungirije, Kirasa Alain, bombi basanze bagenzi babo mu mwihero nyuma yo kuva mu ikipe y’Igihugu mu gihe umunyezamu wa gatatu, Mfashingabo Didier, ari mu mwiherero w’ikipe ya Etoile de l’Est azabanza gusozamo umwaka w’imikino wa 2019/20 mu Cyiciro cya Kabiri.

Gasogi United yabaye iya cyenda mu mwaka wa mbere ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ivuga ko izahatanira igikombe cy’uyu mwaka.

Gasogi United iri mu mwiherero mu Bugesera kuva ku wa Gatanu
Iradukunda Bertrand n'umutoza Kirasa Alain basanze abandi mu mwiherero nyuma yo gufata ikiruhuko mu Amavubi
Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yavuze ko hagize ikipe ibona urwego bariho, byayitera kwiheba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .