Iyi kipe yo muri Leta ya New South Wales yazanye itsinda rigizwe n’abantu 30 barimo abakinnyi b’ikipe y’abakobwa batarengeje imyaka 18, abayobozi b’ikipe ndetse n’ababyeyi babo.

Urugendo rwabo ruzakomeza kugeza ku wa 8 Ukwakira 2026, rukaba rukubiyemo ibikorwa by’imikino, ibikorwa bifasha abaturage ndetse no gusura ahantu nyaburanga mu Rwanda.

Muri iki gihe bazamara mu Rwanda, Como-Jannali FC izakina imikino ya gicuti itatu n’amakipe yo mu Rwanda, ikore ibikorwa byo gusabana n’abaturage birimo Umuganda no gutera ibiti, ndetse inasure bimwe mu bice by’ingenzi biranga amateka n’ubwiza bw’u Rwanda.

Gahunda yabo iteganyijwe harimo gusura Pariki y’Igihugu y’Akagera, Ingoro y’Umwami i Nyanza ndetse n’ahandi hantu hagamijwe kubereka amateka, umuco n’ibidukikije by’u Rwanda.

Perezida wa Como-Jannali FC, Adam Cranney, yavuze ko uru rugendo rugamije gufasha abakinnyi bato kumenya indi miterere y’isi ndetse no kubaka umubano binyuze mu mupira w’amaguru w’abagore.

Ati “Turi mu Rwanda kugira ngo dushyigikire ibikorwa by’abaturage no kubaka umubano mu mupira w’amaguru w’abagore. Turanateganya kwishima cyane kuko u Rwanda ari igihugu cyiza.”

Yakomeje agira ati “Twishimiye kwiga byinshi ku mateka y’u Rwanda, umuco warwo n’ibindi byose iki gihugu gifite. Uru rugendo ni igice cy’umuhate w’ikipe wo guha abakinnyi bacu bato amahirwe yo kugira ubunararibonye mpuzamahanga mu mupira w’amaguru no mu muco.”

Kapiteni w’ikipe, Emily, yavuze ko uru rugendo ari amahirwe yo guteza imbere uruhare rw’abagore mu mupira w’amaguru no gushishikariza abakobwa benshi kuwukina.

Ati “Maze imyaka itanu ndi muri iyi kipe. Twese twishimiye aya mahirwe, atari ugukina gusa, ahubwo no guteza imbere uyu mukino no gushishikariza abandi bakobwa kuwitabira.”

Yongeyeho ati “Turashaka ko abakobwa bamenya ko bashobora kugera ku byo abahungu bageraho. Nubwo wahura n’imbogamizi, ntukamanike umutwe. Komeza kwiyizera, ukore cyane kandi ukomeze urugendo rwawe.”

Ikipe ya Como-Jannali FC yaje mu Rwanda nyuma y’uko abayobozi bayo bagiriwe inama n’abagize umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sydney, babamenyesheje byinshi ku Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Iyi kipe yashinzwe mu 1956 ikaba ikina mu marushanwa ategurwa na Football NSW, aho ifite amakipe mu byiciro bitandukanye by’imyaka. Perezida wayo yavuze ko uru rugendo ruzasiga urwibutso rukomeye ku bakinnyi ndetse rukarushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Australia.

Ku munsi wa mbere w’ibikorwa byabo, aba bashyitsi bazitabira umukino u Rwanda ruzakina na Liberia kuri Stade Amahoro mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Gahunda ya Como-Jannali FC mu Rwanda

-* Ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026: Kugera i Kigali
-* Ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2026: Umukino wa gicuti n’ikipe y’abakobwa ya Center/Champion U17.
-* Ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026: Gusura ishuri no gukora imyitozo kuri Lycée de Kigali (LDK) no ku kibuga cya FERWAFA.
-* Ku wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2026: Gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Gisozi)
-* Ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026: Umukino wa gicuti na ERM Women Football Club ndetse no gusura i Masaka.
-* Ku Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026: Umukino wa gicuti na U17 y’Ikipe y’Igihugu cyangwa APAER U17 kuri FERWAFA.
-* Ku wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2026: Kwitabira umukino wa She-Amavubi na Ethiopia kuri Kigali Pele Stadium.
-* Ku wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026: Gusubira iwabo.