Ku wa Gatatu, ikipe y’umutoza Mikel Arteta yatsinzwe na Manchester City ibitego 3-0 mu gihe ku wa Gatandatu, yongeye gutsindwa ibitego 2-1 na Brighton iri mu makipe ari kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mikel Arteta nyuma yo gutsindwa na Brighton yagize ati "Ntabwo twigeze duhatana nk’uko byakagenze muri Premier League, uburyo twatanzemo igitego cya mbere kandi tugatakaza imipira imwe, byose ni amakosa yacu."

Darren Lewis, umwanditsi wa siporo kuri Daily Mirror, asanga gutakaza iyi mikino ibiri byatangiye gushyira ahagaragara ibibazo bikomeye biri muri Arsenal.

Mu gihe hasigaye imikino umunani, icyizere cy’uko Arsenal yakina UEFA Champions League cyangwa Europa League mu mwaka utaha w’imikino gikomeje kuyoyoka umunsi ku munsi dore ko ifite imikino ikomeye mu minsi iri imbere.

Darren Lewis yagize ati “Imikino ibiri iheruka yagaragaje ko badashoboye guhangana n’amakipe akomeye ndetse n’intege nke bafite iyo bahuye n’amakipe yo hasi ku rutonde. Byerekanye kandi n’ibibazo biri imbere mu ikipe.”

“Urebye uko Pierre-Emerick Aubameyang yari ameze…Yasaga naho umwaka w’imikino wamutindiye kurangira. Iyo urebye ibiri muri Arsenal uyu munsi, urugero nko kuri Bukayo Saka, ibijyanye no kugura abakinnyi bikeneye isuzuma ryihuse.”

Mu mikino ibiri, Arsenal imaze kuvunikisha Granit Xhaka, Pablo Mari n’umunyezamu Bernd Leno mu gihe iri ku mwanya wa 10 n’amanota 40, irushwa amanota atandatu, na Manchester United ya gatanu.

Ku bwa Neil Custis, umwanditsi w’imikino kuri The Sun, we avuga ko “Ibibazo bafite nibo babyitera. Iyo urebye ikibazo cy’amasezerano David Luiz afite, akaba yarashyizwe ku ntebe y’abasimbura ku mukino uheruka. Kuki Mesut Özil we atiteguye gukina?”

“Aubameyang ntabwo yari mu mukino wa Manchester City- hari ikibazo kijyanye n’amasezerano ye kandi birigaragaza mu musaruro. Ni nk’inshuro ya 12 Arsenal iyobora umukino, ariko yatsinze inshuro esheshatu gusa muri izo. Arsenal irabura umukinnyi wumvisha bagenzi be ko gutsinda ari ngombwa.”

“Liverpool iramufite muri Virgil van Dijk, Manchester City yari imufite muri Kompany, Manchester United yagize abakinnyi nk’abo mu bihe byashize.”

Arsenal y'umutoza Mikel Arteta ikomeje kwitwara nabi nyuma y'isubukurwa rya Premier League
Arsenal y'umutoza Mikel Arteta ikomeje kwitwara nabi nyuma y'isubukurwa rya Premier League

Umwanditsi mukuru w’imikino kuri The Times, Martyn Ziegler, avuga ko “Arteta yerekanye ko afite ubushobozi ariko azakenera igihe gihagije” kugira ngo agire ibyo ahindura muri Arsenal.

Ati “Azakenera abakinnyi bashya, ubu ni aba 10 ku rutonde ndetse bashobora kudakina amarushanwa y’u Burayi. Ubwo Klopp yajyaga muri Liverpool yagize igihe gihagije cyo kuyihindura, no kuri Arteta ni uko. Akeneye ko bamuba inyuma, ikipe igahindura gahunda yo kugura abakinnyi.”

Bimwe mu bibazo byugarije Arsenal muri iyi minsi:

Ubwugarizi bwayo ni ikibazo byagera kuri David Luiz bikarushaho

Abafana ba Arsenal bashobora kuba barahinze umushyitsi ubwo babonaga Pablo Mari avunikira kuri Etihad Stadium maze camera za televiziyo zikerekana David Luiz yitegura gusimbura.

Luiz yateye nabi umupira wavuyemo igitego cya mbere cyatsinzwe na Raheem Sterling mbere y’uko ahabwa ikarita itukura ubwo yagushaga Riyad Mahrez mu rubuga rw’amahina, byose biba mu gihe cy’iminota 25 gusa.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Brésil yahawe umwanya cyane kuva Mikel Arteta ahawe ikipe mu Ukuboza, ariko ubu ikiri kwibazwa ni ukuba yakongera kumushingiraho.

David Luiz w’imyaka 33, amasezerano ye azarangirana n’uyu mwaka w’imikino ariko ashaka kuguma muri Arsenal.

Nta we ukeneye kugendera ku mikino ibiri iheruka kugira ngo yemeze ko Arsenal ifite ikibazo mu bwugarizi bwayo. Kugeza uyu munsi, imaze kwinjizwa ibitego 41 muri Premier League uyu mwaka w’imikino mu gihe yo yinjije 41.

Ibi bifasha umuntu gusobanura uburyo Arsenal yanganyije imikino 13 muri uyu mwaka w’imikino.

Uretse David Luiz, n’imikinire ya Sokratis Papastathpoulos na Shkodran Mustafi kuri ubu Pablo Mari yavunitse, ni iyo kwibazwaho mu gihe Arsenal yatije William Saliba waguzwe miliyoni £27.

Ku wa Gatatu, David Luiz yavuze ko kuba ataramenya neza ahazaza he muri Arsenal biri mu byatumye akina atitwara neza
Ku wa Gatatu, David Luiz yavuze ko kuba ataramenya neza ahazaza he muri Arsenal biri mu byatumye akina atitwara neza

Arsenal yiyumva nk’ikipe ntoya

Kuba Premier League yaragarutse nyuma y’amezi atatu byazanye icyizere ko bigoye kwemeza ko ikipe runaka igihagaze neza ku buryo abenshi bari bizeye ko Arsenal ishobora gutungura Manchester City.

Nta mahirwe yabonye. Byari ibisanzwe ndetse byongeye nyuma y’iminsi itatu ikozwa isoni na Brighton yayitsinze nyamara yari yageze mu minota 15 ya nyuma iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Arsenal ntigishoboye kwihagararaho imbere y’imwe mu makipe iri muri atandatu ya mbere: Mu mikino 25 iheruka gusuramo Manchester City, Manchester United,Liverpool, Chelsea na Tottenham, nta mukino n’umwe yatsinzemo ahubwo yatsinzwe 15 ndetse umwe ni wo itinjijwemo igitego.

Birumvikana ko ari agahigo kabi Arteta yarazwe na Arsène Wenger ndetse na Unai Emery yasimbuye, kuri ubu karakomeje.

Ikibazo cya Mesut Özil

Kuba hagati ha Arsenal hadakora neza biragaragazwa n’imibare. Nta mukinnyi wayo wo hagati urengeje igitego kimwe muri Premier League mu gihe Mesut Özil na Dani Ceballos buri umwe amaze gutanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Özil ni we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri Arsenal, ibihumbi 350 by'ama-pound ku cyumweru, ariko ntabwo ari gukina muri iyi minsi ndetse yatsinze igitego kimwe anatanga imipira itatu ibyara ibitego ibitego mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino.

Nyiri Arsenal, Stan Kroenke, yifuza kugabanya imishahara y’ikipe igera kuri miliyoni 230 z'ama-pound kubera ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus ndetse Mesut Özil ari mu bazahomba amafaranga menshi.

Nubwo adakina, birasa naho Özil yishimiye kwicara agasarura amafaranga ye kugeza mu mwaka utaha kuko kumwirukana bitazoroha.

Mesut Ozil uri mu bakinnyi bakomeye ba Arsenal ndetse akaba ari we uhembwa menshi, ntiyigeze yifashishwa mu mikino ibiri iheruka
Mesut Ozil uri mu bakinnyi bakomeye ba Arsenal ndetse akaba ari we uhembwa menshi, ntiyigeze yifashishwa mu mikino ibiri iheruka

Amasezerano y’abakinnyi ni ikibazo cyatesheje benshi umutwe

Umujyanama wa David Luiz, Kia Joorabchian, yagaragaje ko umuyobozi wa tekinike muri Arsenal, Edu, nta cyizere amuha cy’uko uyu mukinnyi azaguma muri Arsenal nubwo we avuga ko bishobora gukemuka mu minsi mike.

Nyuma y’umukino wa Manchester City, Luiz yavuze ko kuba atazi ahazaza h’amasezerano ye biri mu byatumye atitwara neza.

Ntabwo ari uyu gusa kuko n’abarimo Mesut Özil, Pierre-Emerick Aubameyang na Bukayo Saka bafite ikibazo nk’iki cy’amasezerano.

Bivugwa ko Aubameyang ategereje kureba niba Arsenal izabona itike yo gukina amarushanwa y’u Burayi mu mwaka utaha w’imikino akabona gufata icyemezo.

Hari gututumba igihombo mu bukungu bwa Arsenal

Gukina UEFA Champions League buri mwaka w’imikino byabaga byitezwe kuri Arsenal ubwo yatozwaga na Arsène Wenger ariko ubu imaze imyaka itatu idakina iri rushanwa, ikina irya Europa League.

Imibare yashyizwe ahagaragara nyuma y’umwaka ushize w’imikino wa 2018/19, yagaragaje ko Arsenal imaze guhomba miliyoni £27.1 kubera kudakina UEFA Champions League.

Kuba mu mpeshyi y’umwaka ushize yarashoye miliyoni 72£ igura Nicolas Pépé yarangiza ikava muri Europa League hakiri kare ndetse ikaba ifite umwanya mubi muri shampiyona, nabyo biragaragaza ko aho igana atari heza.

Uretse ayo mafaranga yahombye mbere ya COVID-19, ihuriro ry’abafana “Arsenal Supporters’ Trust” rivuga ko mu gihe ryari ryiteze inyungu ya miliyoni 4 z'ama-pound muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, ahubwo rizahomba miliyoni 19 z'ama-pound ku mafaranga yari kwinjizwa ku mikino.

Bateganya ko kandi umwaka utaha wose w’imikino uramutse ubaye mu muhezo nk’uko bimeze ubu, ikipe yahomba miliyoni 144 z'ama-pound.

Hari abakinnyi bashobora kuyivamo n’abandi batakunda kuyijyamo

Kunanirwa kubona itike yo gukina amarushanwa y’u Burayi ku mpera z’umwaka w’imikino, bizagira ingaruka kuri Arsenal atari gusa ku bameze nka Aubameyang bashaka kugenda ahubwo n’uburyo ikipe yaba ikeneye kwiyubakamo.

Nibyo Arsenal ifite amafaranga yazigamye yo kugura abakinnyi ndetse yifuza abarimo Thomas Partey wa Atlético Madrid, ufite agaciro ka miliyoni 45 z'ama-pound.

Atlético Madrid ntabwo yagize umwaka mwiza ubwayo ariko kuki Partey, umenyereye gukina Champions League, yahitamo kwerekeza muri Arsenal itazasohoka? Ibi ni nako bishobora kugenda ku yandi mazina akomeye yaba yifuzwa i Londres.

Aubameyang uzasoza amasezerano muri Kamena umwaka utaha, ashobora kuva muri Arsenal mu gihe itabona itike yo gukina amarushanwa y'u Burayi
Aubameyang uzasoza amasezerano muri Kamena umwaka utaha, ashobora kuva muri Arsenal mu gihe itabona itike yo gukina amarushanwa y'u Burayi