Hyundai na Volcano Express byasinyanye amasezerano na Mukura Victory Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Nzeri 2020 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Ikigo gicuruza imodoka cya Hyundai Rwanda n’icya Volcano Express Ltd gitwara abantu mu modoka rusange, byasinyanye amasezerano na Mukura Victory Sports, afite agaciro k’asaga miliyoni 70 Frw mu gihe cy’umwaka umwe.

Umuhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano wabereye ku cyicaro cya Hyundai Rwanda kiri Rwandex mu Mujyi wa Kigali, aho cyitabiriwe n’abarimo Meya w’Akarere ka Huye; Sebutege Ange na Amb. Nduhungire Olivier usanzwe ari umukunzi ukomeye wa Mukura Victory Sports.

Hari kandi Nizeyimana Olivier wabaye umuyobozi wa Mukura Victory Sports mu gihe cy’imyaka isaga umunani ndetse akaba ari we uyobora ibigo byombi; Hyundai Rwanda na Volcano Express Ltd.

Muri aya masezerano yasinywe, Hyundai imaze imyaka irindwi ikorera mu Rwanda, izatanga inkunga ya miliyoni 50 Fw mu gihe cy’umwaka umwe ushobora kongerwa mu gihe Volcano Ltd izatanga miliyoni 20 Frw ku mwaka, ikanafasha ikipe mu bindi bikorwa birimo gutwara abakinnyi.

Umuyobozi Mukuru wa Hyundai Rwanda; Muramira Jean Paul, yavuze ko bishimiye gutera inkunga Mukura Victory Sports kandi bifuza ko iba ikipe ikomeye mu Rwanda no muri Afurika.

Ati “Twishimiye imikoranire kandi turizera ko amafaranga azatugarukira kuko umupira w’amaguru ni wo mukino ukunzwe mu Rwanda ndetse Mukura Victory Sports ni ikipe ikomeye.”

“Ntabwo tugamije cyane kugira inyungu itugarukira mu mafaranga, ahubwo kubona umupira w’u Rwanda utera imbere. Tugire ikipe ikomeye ihatana atari hano mu Rwanda ahubwo no muri Afurika. Turashaka guteza imbere n’utundi turere, Akarere ka Huye kamenyekane ko gafite ikipe ikomeye.”

Umuyobozi wa wa Hyundai, yakomeje avuga ko intambwe bateye igamije kandi no guha urugero izindi zosiyete zikorera mu Rwanda ngo zitere inkunga amakipe.

Ati “Ni ukugira ngo tunereke n’izindi sosiyete nka twe ko zigomba gutinyuka, zigatera inkunga umupira wacu ugatera imbere.”

Agaruka kuri Volcano Express Ltd bamaranye hafi imyaka 10 na Hyundai bagiye gutangira gukorana, Visi Perezida wa Mukura Victory Sports; Sakindi Eugène, yavuze ko kuba ibi bigo byombi bigiye kwiyongera ku Karere ka Huye, bizafasha ikipe guhatanira ibikombe.

Ati “Mbere twabaga muri Big 4 [mu makipe ane ya mbere] duterwa inkunga na Volcano gusa, none hiyongeyeho na Hyundai. Inkunga y’Akarere ka Huye yariyongereye. Turashaka guhanganira umwanya wa mbere kuko ubushobozi bwacu bwariyongereye.”

“Twakoreshaga amafaranga make tukaba muri Big 4, tukanatwara ibikombe bimwe na bimwe, ubu Mukura VS izahesha ishema abaterankunga, Akarere ka Huye n’abayikunda.”

Uyu muyobozi yashimangiye ko ikipe ikomeje kwiyubaka ndetse yamaze kugura abakinnyi batandatu bazatangazwa mu gihe cya vuba.

Ati “Nabamenyesha ko Mukura imaze kugura abakinnyi beza batari munsi ya batandatu kandi igihe nikigera tuzababereka. Ntidushidikanya ko intego twahisemo yo kubaka ikipe iri ku murongo, ihembwa ineza, izadufasha gutwara ibikombe.”

Meya w’Akarere ka Huye; Sebutege Ange, yashimiye Hyundai yiyongereye kuri Vilcano Ltd isanzwe ari umuterankunga w’imena wa Mukura Victory Sports ndetse avuga ko aka Karere kongereye inkunga kagenera ikipe, aho kazajya gahemba abakinnyi.

Ati “Mukura VS ntiwayitandukanya n’Akarere ka Huye, hafashwe icyemezo cyo gukomeza kuyishyigikira no mu bihe bikomeye yarimo. Hari ingengo y’imari irenga gato miliyoni 100 Frw izunganira ibikorwa by’ikipe kugira ngo irusheho gutanga ishema ku Karere n’abanyamuryango bayo.”

Akarere ka Huye ni ko kazajya gahemba abakinnyi n’umutoza buri kwezi kanatange iby’ibanze birimo ikibuga cya Stade Huye.

Umuyobozi wa Volcano Express Ltd; Habonimana Patrick Emery, yavuze ko inkunga batanze ari imwe n’iya Hyundai kuko bose bagamije guteza imbere Mukura Victory Sports.

Ati “Inkunga twatanze ni imwe na Hyundai. Turifuza ko Mukura iba ikipe ikomeye kuko iyo ikomeye yongera abafana. Icyangombwa ni uko tugira intego, ntabwo tureba inyungu y’uyu munsi. Volcano imaze kurenga kuba umuterankunga, tumaze kuba umunyamuryango wa Mukura VS.”

“Mukura yahinduye imikorere, natwe twasinyanye nabo kuko ubu bafite umuntu ukurikirana ibintu byabo umunsi ku munsi.”

Volcano Ltd izajya yambarwa mu gatuza nk’uko byari bimeze mu myaka yashize mu gihe Hyundai izajya igaragara mu mugongo munsi ya nomero yambarwa n’umukinnyi ndetse no ku kuboko kw’ibumoso.

Mukura Victory Sports yabaye iya kane muri Shampiyona ya 2019/20, yatwaye igikombe cy’Amahoro cya 2018, ihagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2018/19, aho yasezerewe igize mu cyiciro cya nyuma kiganisha mu matsinda.

Umuyobozi wa Volcano Express Ltd; Habonimana Patrick Emery hamwe na Visi Perezida wa Mukura VS; Sakindi Eugène bamaze gushyira umukono ku masezerano. Ikigo gicuruza imodoka cya Hyundai Rwanda n’icya Volcano Express Ltd gitwara abantu mu modoka rusange, byasinyanye amasezerano na Mukura Victory Sports, afite agaciro k’asaga miliyoni 70 Frw mu gihe cy’umwaka umwe
Umuyobozi wa Hyundai Rwanda; Muramira Jean Paul na Visi Perezida wa Mukura VS; Sakindi Eugène bamaze gushyira umukono ku masezerao ya miliyoni 50 Frw mu gihe cy'umwaka umwe
Nizeyimana Olivier na Meya Sebutege Ange bafashe umwambaro wa Mukura Victory Sports
Nizeyimana Olivier, Amb. Nduhungirehe Olivier na Meya Sebutege Ange bafata ifoto
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura Victory Sports; Gasana Jérôme ayoboye umuhango wo gusinya kw'abaterankunga
Nyuma yo gusinya amasezerano, abayobozi batambagijwe ahakorera Hyundai Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .