Gicumbi FC na Heroes zasabye kurenganurirwa mu Nteko Rusange

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Kanama 2020 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC bwandikiye abanyamuryango bose ba FERWAFA busaba kurenganurwa n’Inteko Rusange nyuma y’uko Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yemeje ko azamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Muri Gicurasi nibwo Komite Nyobozi ya FERWAFA yafashe icyemezo cyo gusoza imburagihe Shampiyona ya 2019/20 , Gicumbi FC na Heroes FC zimanurwa mu Cyiciro cya Kabiri.

Aya makipe yombi yari yajuririye iki cyemezo mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS), ariko abwirwa ko kugira ngo urubanza rwose rurangire, bishobora kuyatwara agera kuri miliyoni 50 Frw.

Yahise yitabaza inzego zirimo Minisiteri ya Siporo yasabye ko FERWAFA yakongera gusuzuma ubusabe bwayo, ariko ku wa Gatatu w’icyumweru gishize Umunyamabanga wa FERWAFA yandikira e-mail amakipe yombi, ayamenyesha ko icyemezo cyafashwe ku wa 22 Gicurasi kitahindutse, bityo azakina Icyiciro cya Kabiri mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.

Gicumbi FC na Heroes FC zamaze kwandikira abandi banyamuryango bose ba FERWAFA, zisaba kuzarenganurwa mu nama y’Inteko Rusange kuko ariho hajuririrwa ibyemezo byafashwe na Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Amakipe yombi avuga ko mu nama yahuje FERWAFA n’amakipe y’Icyiciro cya Mbere ku wa 8 Gicurasi, “Abantu hafi ya bose bifuje ko hatagira ikipe imanuka mu Cyiciro cya Kabiri imikino itarangiye kubera Covid-19, ariko EXCOM ibirengaho.Tubandikiye dusaba kurenganurwa mu by’ukuri nk’urwego rukuru mu mupira w’amaguru.”

“Ba nyakubahwa banyamuryango, imikino yari isigaye, nta wakwemeza ko ikipe yari kumanuka bityo tukaba tubasaba gusuzumana ubushishozi bityo tukarenganurwa kuko ibyemezo bya Excom bijuririrwa mu Nteko Rusange.”

Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba FERWAFA izabera.

Mbere yo kumanurwa mu Cyiciro cya Kabiri, Gicumbi FC yari imaze imyaka irindwi mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kuzamurwa na nyakwigendera Kalisa Jean Paul ‘Mourinho.”

Heroes FC yasubiye mu Cyiciro cya Kabiri nta mwaka urashira kuko yazamutse muri Kanama 2019.

Gicumbi FC na Heroes FC zandikiye abandi banyamuryango ba FERWAFA zisaba kurenganurwa n'Inteko Rusange
Heroes FC yabwiwe ko izasubira mu Cyiciro cya Kabiri nyuma y'umwaka umwe ikivuyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .