Champions League: Umusifuzi yatutse umutoza, abakinnyi ba Başakşehir na PSG bava mu kibuga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ukuboza 2020 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi ba İstanbul Başakşehir n’aba Paris St Germain basohotse mu kibuga nyuma y’uko umusifuzi wa kane abwiye umutoza wungirije w’iyi kipe yo muri Turikiya amagambo y’irondaruhu.

Byabaye ku murogoba wo kuri uyu wa Kabiri mu mukino wa nyuma w’amatsinda ya Champions League wahuje PSG na Istanbul Basaksehir wakiniwe kuri Stade ya Parc des Princes.

Ku munota wa 15 nibwo abakinnyi bavuye mu kibuga nyuma y’uko umusifuzi wa kane, Sebastian Coltescu ashinjwe kubwira amagambo y’irondaruhu Pierre Achille Webo usanzwe ari umutoza wungirije Okan Buruk muri Basaksehir.

Intandaro ya byose ni ikarita itukura yahawe Webo, ariko umusifuzi wa kane ubwo yabwiraga umusifuzi wo hagati Ovidiu Hațegan ugomba kuyihabwa yakoresheje imvuga igira iti ‘negro’ bishatse kuvuga ‘umwirabura’.

Uyu Munya-Cameroun yahise arakara ndetse atangira guterana na we amagambo mbere y’uko bagenzi be bamuturisha.

Rutahizamu Demba Ba wakiniye Chelsea na Newcastle ari mu bagaragazaga ko atishimiye amagambo yavuzwe mu kuranga umutoza we.

Yagize ati “Ntiwavuga ngo ‘uyu muzungu’, uvuga ‘uyu muntu’, kuki rero we wamuvuze?….Nyumva….Kuki washimangiye ko ari umwirabura?’’

Nyuma yo guterana amagambo, abakinnyi ba İstanbul Başakşehir bahise bajya mu rwambariro, aba PSG barabakurikira. Umukino wahagaze amakipe anganya ubusa ku busa.

Mu bakinnyi ba PSG bagaragaye baganira na Coltescu barimo Neymar na Marquinhos.

Nyuma y’iminota mike bibaye, Basaksehir yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter ifoto iriho ubutumwa bwa UEFA buvuga buti “Oya ku irondaruhu!’’

Abayobozi b’iyi kipe batangaje ko badashobora gusubira mu kibuga mu gihe umusifuzi wa kane wavuzweho irondaruhu adashyizwe hanze.

Demba Ba ntiyishimiye amagambo yabwiwe umutoza we agaragaza ko ari 'umwirabura'
Pierre Webo yahawe ikarita itukura biteza imvururu, anavuga ko umusifuzi yamututse ko ari umwirabura
Abakinnyi ba Başakşehir na PSG bavuye mu kibuga kubera amagambo y'irondaruhu yabwiwe umutoza wa Başakşehir
Abakinnyi babanje guterana amagambo mbere yo gusohoka mu kibuga
Umukino wahagaze ugeze ku munota wa 15

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .