Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF yabereye i Rabat muri Maroc ku wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023, ubwo yari yasuye icyicaro gishya cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc ikanagikoreramo iyo nama.
Yemeje ko "ijonjora rya gatatu ryakinwaga muri TotalEnergies CAF Confederation Cup rikuweho. Ibi bisobanuye ko amakipe 16 yatsinze mu Ijonjora rya Kabiri ry’Ibanze azajya mu Cyiciro cy’Amatsinda haba muri TotalEnergies CAF Champions League na TotalEnergies CAF Confederation Cup y’umwaka w’imikino wa 2023-24."
Ku ruhande rw’u Rwanda, APR FC yatwaye Igikombe cya Shampiyona ya 2022/23 ni yo izakina CAF Champions League mu gihe Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Amahoro cya 2023, izakina Confederation Cup.
Ubusanzwe, ikipe yasezererwaga mu ijonjora rya kabiri ry’ibanze rya CAF Champions League, yerekezaga mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup nk’uko byagenze kuri APR FC mu 2021/22 ariko igasezererwa na RS Berkane yo muri Maroc.
Mu mwaka w’imikino wari wabanje, mu 2020/21, AS Kigali yagarukiye ku muryango w’amatsinda ya Confederation Cup nyuma yo gutsindwa na CS Sfaxien yo muri Tunisia muri iryo jonjora rya gatatu.
Ubwo Rayon Sports yageraga mu matsinda ya Confederation Cup ya 2017/18, yari yasezerewe na Mamelodi Sundowns muri Champions League, yerekeza mu ijonjora rya gatatu aho yasezereye Costa do Sol yo muri Mozambique.









Ibitekerezo 0