APR FC yatsindiwe na Niyibizi Ramadhan, Bizimana Yannick na Niyigena Clement mu gihe ibya Kiyovu Sports byinjijwe na Iradukunda Bertrand na Nshimirimana Ismael “Pitchou”.
Muri uyu mukino Urucaca rwari rwakiriyemo Ikipe y’ingabo z’Igihugu rwatunguwe no kubonamo rutahizamu Byiringiro Lague wanabanje muri uyu mukino kandi aherutse kwerekanwa ku mbuga nkoranyambaga za Sandvinkens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède. Byiringiro Lague yabanje mu kibuga ariko aza gusimburwa ku munota wa 67, aha umwanya Ishimwe Fiston.
Ibinyujije mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports Ltd icunga ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yasabye ko APR FC yamburwa amanota.
Iyo baruwa igira iti “Dukurikije amakuru tuvana mu Ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suède, aho ku wa 26 Mutarama 2023 yatangaje kuri Twitter yayo ko Byiringiro Lague ari umukinnyi wayo byemewe n’amategeko, tukaba dusanga idakwiye guhabwa amanota y’umukino waduhuje na yo ku wa 28 Mutarama 2023.”
Byiringiro Lague yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède mu myaka ine iri imbere. Yaguzwe ibihumbi 80€ ashobora kwiyongeraho ibihumbi 100€ mu gihe yakwitwara neza.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tony, abajijwe ibyo kuba barakinishije Lague yaragurishjwe, yatangaje ko amasezerano hagati y’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na Sandvikens IF yakozwe neza gusa umukinnyi ataratangwa byemewe n’amategeko.
Yagize ati "Kugura umukinnyi no kumutanga mu ikipe yamuguze ni ibintu bibiri bitandukanye, ushobora kugurisha umukinnyi mu ikipe hakabaho ubwumvikane hagati y’impande zombi akamara imyaka ibiri agikinira ikipe yamugurishije, bitewe n’amasezerano mwagiranye.’’
"Uko bimeze kuri Lague twumvikanye na Sandvikens IF ku masezerano yose ndetse n’ikiguzi byose byararangiye ariko ntituramurekura muri Systeme ya FIFA ngo abone ITC [Icyangombwa mpuzamahanga kimwemerera kujya mu yindi kipe], kandi ayihabwa na FERWAFA. Ako kanya akibona iyo ITC ku rutonde rwa APR FC ahita avaho.’’
Iyo umukinnyi amaze kubona ibaruwa imurekura ni yo ihita ijya muri systeme ya FIFA kugira ngo ikipe imwe ibe imuhaye undi.
Kabanda yavuze ko kuri Lague, Sandvikens IF ni yo izahita yandikira FERWAFA iyisaba ITC kuko idatangwa na APR FC.
Yakomeje ati "Akibona iyo ITC nta burenganzira tuba tukimufiteho, no kugaragara mu myitozo yacu bwaba ari ubushake bwe, kugaragara mu mikino ya gicuti yacu kiba kizira.’’
"Kugeza ubu Byiringiro Lague ntararekurwa kuko ni umukinnyi wa APR FC. Ntiharatangwa ibaruwa imurekura na ITC.’’
Ikirego cyatanzwe n’iyi Kipe y’i Nyamirambo cyasinyweho na Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal, yandikira FERWAFA, FIFA na Sandvikens IF yo muri Suède yaguze Byiringiro Lague.
Kugeza ubu APR FC ni yo ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona aho ifite amanota 34 mu gihe Urucaca ruri ku wa Gatanu n’amanota 31.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!