00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nibabififika tuzarega Sandvikens IF: Kiyovu Sports yarubiye kubera APR FC yakinishije Lague yaramugurishije

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 29 Mutarama 2023 saa 01:49
Yasuwe :

Kiyovu Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA iyiregera APR FC kubera gukinisha Byiringiro Lague kandi yaramaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Sandvikens IF yo muri Suède.

Tariki ya 28 Mutarama 2023 ni bwo Kiyovu Sports yatsinzwe na APR FC ibitego 3-2 mu mukino w’Umunsi wa 17 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Regional ya Muhanga.

Mu bakinnyi Ikipe y’Ingabo yifashishije harimo na Byiringiro Lague wabanje mu kibuga ariko akaza gusimburwa. Uyu rutahizamu yakinnye iminota 67 mbere yo guha umwanya Ishimwe Fiston.

Umukino ukirangira, abayobozi ba Kiyovu Sports bahise bandikira Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA n’irireberera uyu mukino ku Isi, FIFA, barega APR FC yakinishije Lague wamaze kugurwa n’ikipe yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède.

Ibinyujije mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports Ltd icunga ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yasabye ko APR FC yamburwa amanota.

Iyo baruwa igira iti “ Dukurikije amakuru tuvana mu Ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suède, aho ku wa 26 Mutarama 2023 yatangaje kuri Twitter yayo ko Byiringiro Lague ari umukinnyi wayo byemewe n’amategeko, tukaba dusanga idakwiye guhabwa amanota y’umukino waduhuje na yo ku wa 28 Mutarama 2023.”

Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA na FIFA isabira APR FC gukurwaho amanota nyuma yo gukinisha Byiringiro Lague kandi yaramaze kumugurisha

Ku wa 26 Mutarama 2023, ni bwo Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède yatangaje Byiringiro Lague nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ine iri imbere.Yaguzwe ibihumbi 80€ ashobora kwiyongeraho ibihumbi 100€ mu gihe yakwitwara neza.

Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal, yabwiye IGIHE ko Lague yakinnye kandi yaramaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Sandvikens IF.

Yagize ati “Lague kuva tariki ya 26 Mutarama ni umukinnyi wa Sandvikens IF yo muri Suède, yagaragaye ku mbuga zayo bamuha ikaze, bamugaragaza kuri Twitter ndetse bamushyira ku rutonde rw’abakinnyi bazakoresha. Mu byo twagaragaje muri FERWAFA no muri FIFA ndetse twandikira na Sandvikens IF ko umukinnyi wabo uri ku rutonde rwabo yagaragaye mu yindi kipe twakinaga.’’

Yashimangiye ko Isi yabaye umudugudu ku buryo byoroshye kubona amakuru yose.

Abajijwe niba barebye kuri TMS [Transfer Matching System], yerekana ko umukinnyi yemerewe kuva mu ikipe ajya mu yindi, Mvukiyehe yasubije ko hari amakosa amakipe y’i Burayi adashobora gukora.

Yagize ati “Ntabwo ibyo dukeneye kubireba, ikipe y’i Burayi ntishobora kwandikisha umukinnyi ngo imushyire kuri Twitter yamuguze mu yindi kipe ngo imutangaze ngo uri umukinnyi wanjye kandi wari usanzwe uri uwa APR FC. Ibyo ni icyaha.’’

Yavuze ko ubikoze bitarabaye, ikipe yakurega bakaba banakumanura mu cyiciro cya kabiri.

Ati “Iyo kipe ifite ibyangombwa byose bigaragara ko APR FC yarekuye umukinnyi. Ntiwarekura umukinnyi ngo umujyane mu yindi kipe imugaragaze ko ari uwayo hanyuma iyo avuyemo imukinishe umukino nyuma y’uko iyamuguze imwerekanye. Ntabwo bibaho.’’

Mvukiyehe yavuze ko nibadasubizwa baziyambaza izindi nzego kugera no muri FIFA ariko bakabona ubutabera.

Ati “Ntabwo ibyo kureba muri systeme ya FIFA nkeneye kubireba. Nibabififika tuzarega Sandvikens IF muri FIFA. Mu Rwanda isoko ryafunze tariki 27 Mutarama. Ibindi rero ntabyo nkeneye kumenya.”

Umukino wateje amahari hagati ya Kiyovu Sports na APR FC, warangiye iyi Kipe y’i Nyamirambo itsinzwe ibitego 3-2 birimo icyabonetse ku munota wa nyuma.

APR FC yatsindiwe na Niyibizi Ramadhan, Bizimana Yannick na Niyigena Clement mu gihe ibya Kiyovu Sports byinjijwe na Iradukunda Bertrand na Nshimirimana Ismael “Pitchou”.

Kugeza ubu APR FC ni yo ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona aho ifite amanota 34 mu gihe Urucaca ruri ku wa Gatanu n’amanota 31.

Indi nkuru wasoma: APR FC yongereye ibinyoro mu bibembe bya Kiyovu Sports iyitsindira i Muhanga (Amafoto)

Byiringiro Lague yakinnye iminota 67 mu mukino APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 3-2

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .