Iri rushanwa ryo ku rwego rwa mbere ribera mu bihugu bitandukanye, ryari ryitabiriwe n’ibihugu 12, u Rwanda ruhagararirwa n’amakipe atatu y’abagabo ndetse n’andi atatu y’abagore.
Ikipe y’abagore igizwe na Nzayisenga Charlotte na Hakizimana Judith ni yo yabashije kugera kure muri iri rushanwa mu yari ahagarariye u Rwanda, aho yakiniye umwanya wa gatatu kuri uyu wa Gatandatu, itsindwa na Palmer na Grimson bo mu Bwongereza, amaseti 2-0 (10-21,14-21).
Umudali wa Zahabu muri iki cyiciro cy’abagore wegukanywe na Van Driel na Reinders bo mu Buholandi batsinze ikipe yo muri Denmark igizwe na Zibrandtsen na Olsen, amaseti 2-0 (21-17, 23-21).
Mu bagabo, ikipe yo mu Buyapani igizwe na Kensuke Shoji na Masato Kurasaka yatwaye umudali wa Zahabu itsinze iyo muri Denmark igizwe na Nicolay Houmann na Jacob Stormly, amaseti 2-1 (12-21,21-17,17-15) ku mukino wa nyuma.
Umudali w’Umuringa (Bronze) watwawe na Javier Bello na Joaquin Bello bo mu Bwongereza batsinze Hitoshi Murakami na Keisuke Shimizu bo mu Buyapani amaseti 2-0 (21-18, 21-15).
Aba mbere muri iri rushanwa bahawe $1000, ikipe ya kabiri ihabwa $700, iya gatatu $500 mu gihe iya kane yahembwe ibihumbi $400 haba mu bagabo ndetse no mu bagore.
Uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen ruteranyiriza imodoka mu Rwanda ni umwe mu baterankunga bari muri iri rushanwa, aho rwiyemeje kugira uruhare mu iterambere rya siporo.







TANGA IGITEKEREZO