Ijoro ryo ku wa 26 Mutarama rishyira ku wa 27 Mutarama, ntiryari risanzwe ku Banyarwanda hafi ya bose, baba abakurikira iby’umupira w’amaguru ndetse n’abatawukunda.
Ibitego byo kwishyura byatsinzwe na Niyonzima Olivier ‘Seif’ na Tuyisenge Jacques byahagarukije bamwe, na bo bakangura abari mu bitotsi, ariko icyatsinzwe na Sugira Ernest cyishimiwe bidasanzwe kuruta uko umwaka mushya wa 2021 wishimiwe kubera icyorezo cya COVID-19.
Amavubi yaherukaga gutsinda umukino uwo ari wo wose muri Nzeri 2019, yongeye gushimisha Abanyarwanda mu buryo budasanzwe, aho bamwe mu bo mu Mujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, bigabije imihanda, abandi baguma mu ngo zabo, bose intero ari imwe, baririmba Amavubi yabahaye ibyishimo ntagereranywa.
Mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko muri Kigali nko ku Gisozi, humvikanye abavuzaga akaruru, vuvuzela nyinshi, ingoma z’urwungikane, amajerekani n’amasafuriya byavuzwaga mu gihe ku Kimisagara, bamwe bagiye mu muhanda bafite ibendera ry’Igihugu bishimira intsinzi u Rwanda rwaboneye muri Cameroun. I Nyamirambo, byari umwihariko kuko amagana y’abantu bahuriye mu muhanda, bamwe bikuramo imyenda yo hejuru, bajya mu muhanda baririmba mu majwi aranguruye bishimira intsinzi.
Ibyishimo byahereye i Limbe, ubwo Ikipe y’Igihugu yari imaze gutsinda Togo mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C, abakinnyi, abatoza n’abandi bose babaherekeje, bahuriye mu rwambariro baririmba bati “Burya umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye.”
Amasaha make mbere y’uko Amavubi ajya muri uyu mukino, yabanje kugezwaho ubutumwa n’impanuro za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wasabye abakinnyi gukinira hamwe, bagashaka ibitego.
U Rwanda na Namibia ni byo byari bigeze ku mukino wa Kabiri bitarinjiza igitego mu izamu muri iri rushanwa rya CHAN 2020 riri kuba ku nshuro ya gatandatu, ariko rwinjije ibitego bitatu mu mukino umwe.
Abanyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye basutse amarangamutima yabo nyuma y’intsinzi ihambaye, u Rwanda rwabonye nyuma y’igihe kirekire, abakunzi ba ruhago banyotewe kwishima.
Umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame, ni umwe mu bashimishijwe n’intsinzi y’Ikipe y’Igihugu, ashyira kuri Twitter utumenyetso tw’umutima dutatu turi mu mabara y’ibendera ry’Igihugu, akurikizaho ijambo ‘Amavubi’.
Bernard Makuza wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, yashimiye Amavubi ku buryo yakinnye nk’indwanyi.
Ati “Mwakoze cyane Amavubi, mwerekanye ishyaka ryo guhangana kugira ngo mubone iyi ntsinzi. Mukomeje muri ¼ mubikwiye. Umutoza yakoze ku mahitamo y’imikinire. Dutewe ishema namwe.”
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagize ati “Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye. Imana yari yamaze gutaha i Rwanda.”
Ku rundi ruhande, Minisiteri ya Siporo yibukije Abanyarwanda ko bakwiye kwishimira intsinzi y’Amavubi ariko bazirikana kwirinda COVID-19.
Yagize iti “Turashimira Amavubi ku bw’intsinzi ahaye u Rwanda. Tuributsa Abanyarwanda bose muri rusange kubahiriza ingamba n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”
Gutsinda uyu mukino, byahesheje Amavubi gukomeza muri 1/4, aho azahura n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Zambia, Guinea na Tanzania.
🇷🇼🕺 PARTY TIME🕺🇷🇼#TotalCHAN2020 pic.twitter.com/pLNPfALDQ9
— #TotalCHAN2020 (@CAF_Online) January 26, 2021
AKA KANYA
Ibyishimo ni byose ku Banyarwanda
Mu bice bitandukanye muri Kigali, amajwi y'ibyishimo ari kumvikana ahantu hose, bamwe basohotse mu nzu bajya hanze barabyina, abandi babyina intsinzi bari mu ngo zabo ku buryo aho ariho hose wumva abantu babyina. pic.twitter.com/4a4FuLKZ1q
— IGIHE (@IGIHE) January 26, 2021
Mu bice bya Gisozi, humvikanye abavuza akaruru, Vuvuzela, ingoma, amajerekani n'amasafuriya.
— IGIHE (@IGIHE) January 26, 2021
Burya umugabo ni usohoza ubutumwa
Mu rwambariro rw'ikipe y'Igihugu naho ibyishimo ni byose. Abakinnyi bari kubyina intsinzi. Bati burya umugabo ni usohoza ubutumwa, abandi bati Imana dusenga irakomeye.#Amavubi pic.twitter.com/oKRgISDvQL
— IGIHE (@IGIHE) January 26, 2021
Babyange cg byabyemere ukuri kuzahora gutsinda! Ni ugupfa cg gukira! Babatsinde 2 mutsinde 3! #MurakozeAmavubi #Urukiko @Radiotv10rwanda @FERWAFA pic.twitter.com/7UYL01laCQ
— Sam Karenzi (@SamKarenzi) January 26, 2021
Numvaga #ubushagarira rwose! Numvaga #Intsinzi ikomanga! #Amavubimwakoze @Radiotv10rwanda @AmavubiStars @FERWAFA pic.twitter.com/SHWMtlXO1L
— Sam Karenzi (@SamKarenzi) January 26, 2021
I Nyamirambo kuri 40 ni uku byifashe. pic.twitter.com/19gcZXo8XE
— IGIHE (@IGIHE) January 26, 2021
Ku Kimisagara ku muhanda ugana ahazwi nko ku Ntaraga, abaturage bavuye mu ngo zabo bajya mu muhanda bamwe bitwaje n'ibendera ry'igihugu mu kwishimira intsinzi y'Amavubi. pic.twitter.com/IMXXFRo9I2
— IGIHE (@IGIHE) January 26, 2021
Turashimira @AmavubiStars kubw’intsinzi ahaye u #Rwanda. Tuributsa #Abanyarwanda bose muri rusange kubahiriza ingamba n’amabwiriza yo kwirinda #COVID19. #NtabeAriJye wandura cyangwa ukwirakwiza COVID-19! #SHISHOZA @Rwandapolice @CityofKigali https://t.co/cEX64nHxF0
— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) January 26, 2021
💙💛💚💪🏾#Amavubi
— AIKN (@AngeKagame) January 26, 2021
Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye !!! Imana yari yamaze gutaha i Rwanda. #SETU @AmavubiStars @Rwanda_Sports pic.twitter.com/xetbyuEbSj
— Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) January 26, 2021
Amavubi!!!! Let’s go!!!!!!
— Corneille (@corneillemusic) January 26, 2021
Congs congs @AmavubiStars @FERWAFA pic.twitter.com/trBWdaeScw
— APR FC OFFICIAL (@aprfcofficial3) January 26, 2021
Amavubiiii Oyeeeeee Congratulations to @amavubiofficial Twese tubariyumaaa 🇷🇼🇷🇼💯🙏 pic.twitter.com/AH482pIYxR
— Mugisha Samuel (@samuelmugisha97) January 26, 2021
Umukuru w'uRwanda @PaulKagame ati: Dutsinda urugamba ntitwigambe, imbaraga twagatakarije muri iyo migirire atubuza tuzisasire umutsondo w'urugamba rudutegereje. Mwimanye uRwanda,rurizihiwe, mujye mukotana uko.Mukwiye inka y'ubumanzi.Intango yo ndayiteretse.Wishyuke @Mashavince
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) January 26, 2021
Happy New Year Banyarwanda 🇷🇼🥳😹
— Fiona Kamikazi Rutagengwa (@Fiona_Kamikazi) January 26, 2021
Congratulations 🎉Our Team #Amavubi we missed this 😭 Go higher 💪🇷🇼 Thoughts?#TotalCHAN2020 pic.twitter.com/bMucminNph
— Mwene Karangwa (@ClaudeKarangwa) January 26, 2021
Imyaka yari ibaye myinshi nta ntsinzi iryoshye nk'iyi ubanza ariyo mpamvu benshi biyibagije lockdown bakishimira aya mateka. #Amavubi arakoze kuduha impamvu yo kwishimira mu gihe benshi tubabajwe n'ibihe bibi bya #coronavirus. #RwOT pic.twitter.com/wMkiSmeUiV
— Mike Karangwa (@mikekarangwa) January 26, 2021
Nyamirambo Police izaduhe Lockdown yacu yihariye ariko for now sorry
— Uzagende Kuri Moto🇷🇼 (@princenshiz) January 26, 2021
Kigali this night 😂😂😂😂
Hahiye koko @rigogaruth @Annemwiza @esabiti @AissaCyiza @shaddyboo__92 @TityThiery_velo @rbarwanda @Radiorwanda_RBA @VenusteKAMANZI @FERWAFA pic.twitter.com/Id0yV3xNKv pic.twitter.com/VU591ER4Es
— Dushime Erick Castor 🇷🇼 (@DerickCastor) January 26, 2021
@Rwandapolice mwadufungurira stade tukararamo noneho.Turi kuzamuka tugeze kuri mirongo ine, i #Nyamirambo kandi turi benshi.Murakoze ntimudutinze. @uwase_bora @RNPSpokesperson @FERWAFA @AmavubiStars pic.twitter.com/r7H5kczm7d
— Matare BMJ 250 (@matarejoshua) January 26, 2021
"Ayiyeeee murambe
Ayiyeee murambe
Nimureke mbabwire ikiruta ikindi
Nyina w'umuntu yarahebuje
I gihugu cyawe kikaruta byoseee"
Murambe @AmavubiStars— Geraldine Umutesi (@G_Umutesi) January 26, 2021
𝗡𝗶𝘆𝗼𝗻𝘇𝗶𝗺𝗮 muze 𝗧𝘂𝘆𝗶𝘀𝗲𝗻𝗴𝗲 U Rwanda 𝗦𝘂𝗴𝗶𝗿𝗮 #Amavubi pic.twitter.com/00qfUB3skI
— Urujeni (@urujeniB) January 26, 2021
We are Happy to congratulate our National team (AMAVUBI) for the win against Togo, Which qualified the team for Quarter Finals of TOTAL CHAN 2020 @FERWAFA pic.twitter.com/1nt5tusoDB
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) January 26, 2021
Impanuro bahawe na Nyakubahwa @PaulKagame bazishyize mu bikorwa, mwakoze @AmavubiStars guhindura amateka. #TWESEINYUMAYAMAVUBI #TWESEINYUMAYURWANDA kugera final @AuroreMimosa @Rwanda_Sports https://t.co/Ui5cFbZDmc
— Valens Munyabagisha (@muvalens) January 26, 2021
Congratulations to our very own @AmavubiStars for making it to the quarterfinals. You made us proud! #Congratulations #TotalCHAN2021 #Rwanda #staysafe https://t.co/cbHbEu1Gy0
— FERWABA 🏀🇷🇼 (@ferwabaRW) January 26, 2021
I Nyamirambo kuri 40 ni uku byifashe. pic.twitter.com/19gcZXo8XE
— IGIHE (@IGIHE) January 26, 2021
Oooooo @AmavubiStars
Abanyarwanda batuye muri Cameroon baje kwakira Amavubi kuri Hotel @rbarwanda @Radiorwanda_RBA pic.twitter.com/shscQaZa5M
— Rigoga Ruth (@rigogaruth) January 26, 2021
KIGALI! 🤩🇷🇼 WOW 😱🥳#TotalCHAN2020
— #TotalCHAN2020 (@CAF_Online) January 26, 2021













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!