Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye tombola y’uburyo amakipe azahura mu matsinda ya Europa League, aho umukino w’umunsi wa mbere uzaba ku wa Kane tariki ya 22 Ukwakira.
Arsenal yabaye iya munani muri Premier League ya 2019/20, yabonye itike ya Europa League nyuma yo gutsinda Chelsea ku mukino wa nyuma wa FA Cup.
Dundalk bizaba biri kumwe mu itsinda, yasezereye KI Klaksvik yo mu Birwa bya Faroé mu gihe Rapid Vienna yo muri Autriche, yo yabonye itike nyuma yo gusezererwa mu ijonjora rya gatatu ryo gushaka itike y’amatsinda ya Champions League.
Tottenham yatomboranye na Ludogorets, LASK na Royal Antwerp mu itsinda J mu gihe Leicester City izahura na Braga, AEK Athens na Zorya Luhansk mu itsinda G.
Uko tombola yose yagenze:
Itsinda A: AS Roma, Young Boys, Cluj, CSKA Sofia.
Itsinda B: Arsenal, Rapid Vienna, Molde, Dundalk.
Itsinda C: Bayer Leverkusen, Slavia Prague, Hapoel Beer-Sheva, Nice.
Itsinda D: Benfica, Standard Liège, Rangers, Lech Poznan.
Itsinda E: PSV Eindhoven, Paok Thessaloniki, Granada, Omonia.
Itsinda F: Napoli, Real Sociedad, AZ Alkmaar, Rijeka.
Itsinda G: Braga, Leicester, AEK Athens, Zorya Luhansk.
Itsinda H: Celtic, Sparta Prague, AC Milan, Lille.
Itsinda I: Villarreal, Qarabag, Maccabi Tel-Aviv, Sivasspor.
Itsinda J: Tottenham, Ludogorets, ASK Linz, Royal Antwerp.
Itsinda K: CSKA Moscow, Dinamo Zagreb, Feyenoord, Wolfsberg.
Itsinda L: Gent, Red Star Belgrade, Hoffenheim, Slovan Liberec.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!