Amavubi yari yatangiye umwiherero tariki ya 9 Ukwakira.
Ikipe y’Igihugu yabaga i Nyamata ikitoreza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo no mu Bugesera, yahawe ikiruhuko cy’icyumweru kimwe, guhera kuri uyu wa Mbere kugeza tariki ya 25 Ukwakira 2020.
Abakinnyi bakoraga imyitozo ni abahamagawe muri 37, kongeraho 11 bari ku rutonde rwo gutereza. 10 bakina hanze n’aba APR FC 11 bazitabira ubutumire mu minsi iri imbere.
Abakinnyi barindwi bavuye muri AS Kigali bashobora guhita basubira mu ikipe yabo ikomeje kwitegura irushanwa rya CAF Confederation Cup rizatangira mu Ugushyingo.
Biteganyijwe ko abakinnyi bo muri APR FC bazitabira umwiherero w’Ikipe y’Igihugu ubwo izaba isubukuye imyitozo tariki ya 25 Ukwakira mu gihe abakina hanze bazahagera nyuma bitewe n’uburyo bazarekurwamo n’amakipe yabo.
Amavubi azabanza kwakirwa n’Ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert tariki ya 13 Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.
Abakinnyi bakoraga imyitozo ni: Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Rusheshangonga Michel, Emery Bayisenge, Faustin Usengimana, Ngendahimana Eric, Mico Justin, Nshuti Dominique Savio, Iradukunda Jean Bertrand, Sibomana Patrick, Kwizera Olivier, Rugwiro Hervé, Nsabimana Aimable na Rutanga Eric.
Hari kandi Iradukunda Eric ’Radu’, Twizerimana Martin Fabrice, Nsabimana Eric ’Zidane’ Kalisa Rachid, Twizerimana Onesme, Iyabivuze Osée, Ndekwe Félix na Hakizimana Muhadjiri, Kimenyi Yves na Sugira Ernest.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!