Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri, ni bwo aba bayobozi berekeje i Dar es Salaam muri Tanzania.

Rwanda Premier League ihagarariwe na Perezida wayo, Mudaheranwa Youssuf Hadji; Visi Perezida, Mvukiyehe Juvénal n'Umunyamabanga wayo, Gahigi Jean Claude.

Ku ruhande rw'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda hagiye Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike akaba no mu bagize Inama y'Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mugisha Richard n'Umuyobozi w'Ishami ry'Amarushanwa akaba n'Umujyanama mu by'Amategeko, Jules Karangwa.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uru rugendoshuri ruzamara iminsi igera ku 10.

Tanzania ni kimwe mu bihugu bimaze gutera imbere mu mupira w'amaguru haba ku rwego mpuzamahanga n'imbere mu gihugu.

Ikipe y'Igihugu yayo yabonye itike y'Igikombe cya Afurika ku nshuro ya kabiri mu myaka ine, ni mu gihe ku rwego rw'amakipe, Simba SC iri mu makipe umunani akomeye azakina "Africa Super League" naho Young Africans ikaba iheruka kugera ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup.

Ni mu gihe ku ruhande rw'u Rwanda, uyu mwaka w'imikino wa 2023/24 ari wo wa mbere wa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere iri mu maboko ya Rwanda Premier League.

Perezida wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Youssuf Hadji asanzwe ari we nyiri Gorilla FC ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda
Perezida wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Youssuf Hadji asanzwe ari we nyiri Gorilla FC ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda
Mvukiyehe Juvénal usanzwe ari Perezida wa Kiyovu Sports Ltd ari mu bayobozi ba Rwanda Premier League
Mvukiyehe Juvénal usanzwe ari Perezida wa Kiyovu Sports Ltd ari mu bayobozi ba Rwanda Premier League
Mugisha Richard, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike uri no mu bagize Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League
Mugisha Richard, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike uri no mu bagize Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League
Umunyamabanga wa Rwanda Premier League, Gahigi Jean Claude, ni we Perezida wa Bugesera FC
Umunyamabanga wa Rwanda Premier League, Gahigi Jean Claude, ni we Perezida wa Bugesera FC