Abafana ba Liverpool birengagije Coronavirus bishimira igikombe begukanye nyuma y’imyaka 30 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Kamena 2020 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Birengagije amabwiriza yo guhana intera mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, abafana batandukanye ba Liverpool mu Bwongereza bigabije imihanda nyuma y’uko ikipe yabo yegukanye igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka 30 ishize, mu ijoro ryakeye.

Ni igikombe Liverpool yategereje igihe gisaga amezi atatu nyuma y’uko Premier League isubitswe muri Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Liverpool yegukanye shampiyona nyuma y’uko Manchester City ya kabiri, yatsinzwe na Chelsea igitego 2-1 bituma amanota 23 y’ikinyuranyo hagati y’amakipe yombi adashobora kuvamo mu mikino irindwi isigaye.

1990-2020, hari hashize imyaka 30 Liverpool idatwara igikombe cya Shampiyona mu gihe yabaye iya kabiri inshuro nyinshi zitandukanye.

Nubwo hari amabwiriza yashyizweho yo kutegerana muri ibi bihe bya Coronavirus, abafana ba Liverpool basaga 5000 baraye bahuriye hanze ya Stade Anfield bishimira iki gikombe.

Imihanda yari yuzuye abafana, bamwe burira Stade mu gihe hari n’abacanye ibishashi, banywa inzoga mu rwego rwo kwishimira igikombe.

Ahagana saa 23:00 (saa Sita z’ijoro za Kigali), Polisi ya Merseyside yafunze imihanda kugira ngo ibuze izindi modoka nyinshi z’abafana kwerekeza kuri Anfield mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Emily Farley ufana Liverpool arebera umupira wa Chelsea na Manchester City iwe mu rugo
Abafana ba Liverpool bari bategereje igikombe cya 19 cya Shampiyona
Abafana ba Liverpool bacanye ibishashi by'umuriro mu muhanda nyuma yo gutwara igikombe
Abafana babiri ba Liverpool bafite ibyapa bigaragaza ko yegukanye igikombe cya shampiyona
Abafana bazengurutse imodoka ya polisi yacungiraga hafi umutekano mu gihe ibyishimo by'igikombe byari bikomeje
Abafana ba Liverpool bacana ibishashi hanze ya Anfield mu rwego rwo kwishimira igikombe ikipe yabo yegukanye
Abafana ba Liverpool bagera ku 5000 bahuriye hanze ya Anfield bishimira igikombe
Bamwe mu bafana ba Liverpool bahuriye hanze barasangira
Bacanye ibishashi mu rwego rwo kwishimira igikombe ikipe yabo yegukanye nyuma y'imyaka 30
Abafana batari bake bazamutse mu bice byose bya Stade ya Liverpool bishimira igikombe
Ahagana saa tanu z'ijoro Polisi yatangaje ko imihanda iraza gufungwa
Bamwe mu bafana ba Liverpool baturitsa champagne nyuma y'uko ikipe yabo yegukanye igikombe ku mugoroba
Hari abahuriye muri Formby Hall Golf basangira ibyo kunywa bareba ibirori kuri televiziyo
Bamwe mu bafana bari bicaye kuri Anfield basangira ibyishimo n'abandi
Byari ibyishimo bidasanzwe ku bafana bavuye mu nzu zabo bagasohoka hanze mu Mujyi kwishima
Abafana ba Liverpool biregangije ibyo gusiga intera, bafatanya kwishimira igikombe
Basohokanye n'abana babo bajya hanze kwishimira igikombe
Ibihumbi by'abafana ba Liverpool bari kuri Anfield ntibari bitaye ku mabwiriza yo guhana intera mu rwego rwo kwirinda Coronavirus
Inyubako ya St George's Hall yagizwe umutuku mu rwego rwo kwishimira igikombe cya Liverpool
Mu gihe ibishashi byaturitswaga, bamwe baboneyeho gufata amafoto y'urwibutso
Mu gihe kitageze ku isaha, imihanda yari imaze kuzura abafana ba Liverpool
Polisi n'abashinzwe umutekano bacungiraga hafi ubwo abafana ba Liverpool bishimiraga igikombe
Sadio Mane ni umwe mu bakinnyi ba Liverpool basohotse bajya kwishima, yari afite akanyamuneza ubwo yari atwaye imodoka ye
Umubyeyi yazanye umwana we kwishimira igikombe Liverpool yaherukaga mu myaka 30 ishize
Umufana wa Liverpool azengurukana icyapa cyanditseho ko yatwaye igikombe cy'uyu mwaka w'imikino
Umufana wa Liverpool ukiri muto yuriye hejuru areba uko abandi bishimira igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .