Jonathan Kodjia wahushije uburyo bwinshi muri uyu mukino ni we watsindiye Côte d’Ivoire igitego kimwe rukumbi cyabaye itandukaniro hagati y’ibihugu byombi.

Côte d’Ivoire ishaka igikombe cya Afurika ku nshuro ya gatatu, yasatiye Afurika y’Epfo, aho yanabonye uburyo bwari kuyihesha gufungura amazamu mu gice cya mbere.

Rutahizamu wa Lille uri mu bihe byiza, Nicolas Pépé yari mu bakinnyi ba Côte d’Ivoire bagoye Afurika y’Epfo, aho yashoboraga no gufungura amazamu ku munota wa 31, ariko umupira w’umuterekano yateye ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Nyuma y’iminota ibiri, kapiteni wa Afurika y’Epfo, Thulani Hlatshwayo yatakaje umupira wageze kuri Serge Aurier na we awucomekera Jonathan Kodjia wawukurikiye, asigaranye n’umunyezamu Williams, atera ishoti rikomeye ryasubijwe inyuma n’uyu munyezamu, agwa agaramye.

Hlatshwayo yaboneye Afurika y’Epfo uburyo bwiza mu gice cya mbere ku mupira yateresheje umutwe uhinduwe na Kamohelo Mokotjo, ku bw’amahirwe make uca hejuru y’izamu.

Jonathan Kodjia yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munotawa 64 nyuma y’umupira yahawe na Alain Max Gradel, asiga ba myugariro ba Afurika y’Epfo, atera umupira wo hasi uruhukira mu nshundura.

Habura iminota ibiri ngo umukino urangire, Nicholas Pépé yateye coup-franc nziza, arenza umupira urukuta, ukurwamo n’umunyezamu Williams wawukujemo ikiganza kimwe.

Côte d’Ivoire yahise inganya amanota atatu na Maroc yatsinze Namibia igitego 1-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere. Aya makipe yombi azahurira mu mukino ukomeye uzaba ku wa Gatanu, aho umutoza wa Maroc, Hervé Renard azaba ahura na Côte d’Ivoire yahesheje CAN 2015.

Kapiteni wa Cote d'Ivoire, Sergier Aurier wabaye umukinnyi w'umukino ahanganiye umupira na Themba Zwane wa Afurika y'Epfo
Kapiteni wa Cote d'Ivoire, Sergier Aurier wabaye umukinnyi w'umukino ahanganiye umupira na Themba Zwane wa Afurika y'Epfo
Abafana ba Cote d'Ivoire bari bafite akanyamuneza kadasanzwe
Abafana ba Cote d'Ivoire bari bafite akanyamuneza kadasanzwe
Jonathan Kodjia yahushije igitego cyabazwe ubwo yari asigaranye n'umunyezamu nyuma yo gusiga myugariro Buhle Mkhwanazi
Jonathan Kodjia yahushije igitego cyabazwe ubwo yari asigaranye n'umunyezamu nyuma yo gusiga myugariro Buhle Mkhwanazi
Umunyezamu Ronwen Williams  yakuyemo uyu mupira, agwa agaramye
Umunyezamu Ronwen Williams yakuyemo uyu mupira, agwa agaramye
Kodjia yatsindiye Cote d'Ivoire ku bundi buryo yabonye mu gice cya kabiri
Kodjia yatsindiye Cote d'Ivoire ku bundi buryo yabonye mu gice cya kabiri
Ronwen Williams  akuramo umupira watewe na Nicolas Pepe mu minota ya nyuma
Ronwen Williams akuramo umupira watewe na Nicolas Pepe mu minota ya nyuma
Abakinnyi ba Cote d'Ivoire bishimira intsinzi ya mbere mu gikombe cya Afurika cya 2019
Abakinnyi ba Cote d'Ivoire bishimira intsinzi ya mbere mu gikombe cya Afurika cya 2019
Bagiye aheregereye abafana babo, bafatanya na bo kwishima
Bagiye aheregereye abafana babo, bafatanya na bo kwishima