Agishyira ku mugaragaro ku Isomero rusange ry’Igihugu, tariki ya 5 Nyakanga 2015, yavuze ko yifuza ko ubutumwa burimo bwazagera ku bantu benshi kandi mu ndimi zirenze rumwe, bitewe n’ibigikubiyemo byagirira abantu akamaro.
Yagize ati “Iki gitabo kigaragaza icyo twebwe nk’abantu twakora kugira ngo tuvumbure ubushobozi twifitemo… nifuza ko ubutumwa burimo bwagera ku bantu benshi. Ndateganya kuzagishyira mu Kinyarwanda n’Igifaransa.”

Yakomeje avuga ko ateganya kugeza iki gitabo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), dore ko yacyandikiye by’umwihariko Abanyafurika.
Iki gitabo cyashyizwe hanze n’inzu y’ibitabo izwi ku izina rya Dog Ear Publishing yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Leta ya Indiana, kuwa 5 Mata 2015.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umwanditsi Umwagarwa, yavuze ko gifasha abantu gusobanukirwa impamvu bakora ibyo bakora ndetse no kumenya guhuza ibyo bakora n’ibyo bakunda.
Abazagisoma bazasangamo intambwe bashobora gutera kugira ngo bagire ubuzima bufite intego, babasha no gufata ibyemezo byo kubugeraho.
Yavuze ko kinafasha kumenya uko umuntu yakwitwara iyo hari abamuca intege bamubuza gukora ibyo akunda kandi abishoboye.
Yanasobanuye ko kitavuga gusa ku nyungu z’umuntu ku giti cye mu buzima, ahubwo kinagaragaza uko wabaho mu buryo buzasigira umurage abawe bose n’Isi muri rusange.
Umwagarwa afite umugabo n’abana babiri. Yavukiye i Inyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, akemeza ko ari kimwe mu byamufashije kuba uwo ari we kuko usanga abatuye i Nyamirambo babaho mu buzima bwo gukora cyane kugira ngo babeho.
Ni impuguke mu bijyanye n’imicungire y’abakozi (Human Resources Strategist) akaba n’Umujyanama ku bantu bifuza gufata ibyemezo bikwiye mu mirimo yabo ya buri munsi (Career Coach).
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri (Masters) mu icungamutungo, yahawe na University of Greenwich yo mu Bwongereza. Afite kandi Impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda (icyahoze ari KIST) mu bijyanye n’imicungire y’abakozi.
Ubu ni umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere.
Abashaka iki gitabo, bashobora kukigurira kuri Dog Ear Publishing barebeye ku rubuga: http://drumsofsuccessbook.com/, kiboneka kandi mu Rwanda mu isomero rusange ry’Igihugu hamwe no muri Ikirezi bookshop na Librairie Caritas.







Ibitekerezo 0