Aba bakinnyi harimo abarangije amasezerano yabo batazongererwa ndetse n’abataratanze umusaruro bazasezererwa bazasimburwa n’abandi 15, bamwe ibiganiro bikaba bigeze kure.

Ku basoje amasezerano bazatandukana n'ikipe harimo abanyezamu Mvuyekure Emery wari wasinye umwaka umwe avuye muri Tusker yo muri Kenya na Habarurema Gahungu usoje amsezerano ariko utazayongererwa.

Hari kandi Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’, Twizerimana Martin Fabrice, myugariro Sibomana Abouba wari wasinye umwaka umwe, Turatsinze John ukina hagati muri ba myugariro na Moussa Omar.

Iyi kipe y’abashinzwe gucunga umutekano kandi irifuza bamwe mu bakinnyi bashobora kuziba icyuho cy’abazaba bagiye barimo babiri ba Gasogi United ari bo Uumunyezamu Cuzuzo Aimé Gael na myugariro w’iburyo Bugingo Hakim uzahanganira umwanya na Rutanga Eric, Ndayishimiye Thierry wa Kiyovu Sports, Kwitonda Ali wa AS Kigali, Rushema Chris wa Marines, Rugwiro Kevin myugariro wo hagati wa Bugesera FC.

Mu bandi bari mu biganiro harimo n’umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe usoje amasezerano n’ubwo bivugwa ko yasubukuye ibiganiro na APR FC, ibi biramutse bidakunze bakaba bakwerekeza amaso kuri Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves usigaje umwaka umwe ukaba wagurwa. Uyu akaba yarakoranye cyane n’Umutoza Mashami Vincent mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi, kimwe na Niyonzima Olivier 'Seif' wa AS Kigali.

Hari kandi abandi basoje amasezerano ariko bazongera kuganirizwa. Muri aba harimo Hakizimana Muhadjiri wari wasinye umwaka umwe, Kayitaba Jean Bosco wasinye amezi atandatu y'intizanyo, Nsabimana Eric 'Zidane' ukina hagati ndetse na rutahizamu Usengimana Danny.

Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko Police FC yari yifuje myugariro ndetse akaba Kapiteni wa kabiri wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel nyuma ikibazo kiza kuba ubwenegihugu bubiri ubw’u Rwanda n’ubw'u Burundi dore ko yanahamagawe mu Intamba ku Rugamba.

Tariki 17 Kanama 2022 ni bwo Police FC yerekanaga abakinnyi n’abatoza bashya bayitoje mu mwaka wa Shampiyona wa 2022-23 bari bayobowe Mashami Vincent yungirijwe na Alain Kirasa.

Abandi bari Serge Mwambari, umutoza ushinzwe imyitozo ngororamubiri na Thomas Higiro umutoza w'abazamu.

Icyo gihe mu ijambo ry’uwari Umuyobozi mukuru w’Ikipe, ACP Yahya Mugabo Kamunuga [waje gusimburwa na Munyantwali Alphone tariki 28 Mata 2023] yatangaje ko Police FC igiye kuba ikipe yo kwegukana ibikombe uhereye muri uyu mwaka.

Yagize ati "Muri uyu mwaka w’imikino, icyo tuzashyira imbere ni ugutwara ibikombe nk’ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana, iyi ikaba ari yo nshingano ya mbere y’umutoza mushya. Dufite abakinnyi bashya mu rwego rwo kuziba icyuho, dufite kandi abatoza bashya kandi bafite uburambe mu gutoza, bityo rero intego ni imwe ni ukwegukana intsinzi.

Muri uyu mwaka w’imikino, Tariki 24 Werurwe 2023, Police FC yegukanye Igikombe cy’Imikino ihuza Polisi z’Ibihugu byo mu karere k’Uburasirazuba, EAPCCO itsinze Rukinzo FC yo mu Burundi kuri penaliti 5-4.

Mu gikombe cy’amahoro yaviriyemo muri ½ iseserewe na Rayon Sports ku giteranyo cy’ibitego 6-4.

Ku rutonde rwa Shampiyona igeze ku munsi wa 29, Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 47 aho irushwa n’iya mbere APR FC amanota 13. Mu mikino 29 imaze gukina yatsinzemo 14 inganya itanu itsindwa imikino 10, ikaba izigamye ibitego icyenda.

Iyi kipe ya Polisi y'u Rwanda izakira Marines FC ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, ku munsi wa 30 ari na wo wa nyuma wa Shampiyona.

Uwahoze ari Umuyobozi wa Police FC, Yahaya Kamunuga yavuze ko Police FC ari Ikipe igiye gutwara ibikombe kubera abakinnyi bafite amazina yari yaguze
Uwahoze ari Umuyobozi wa Police FC, Yahaya Kamunuga yavuze ko Police FC ari Ikipe igiye gutwara ibikombe kubera abakinnyi bafite amazina yari yaguze
Hakizimana Muhadjiri asoje umwaka umwe yari yasinye muri Police FC gusa azongera aganirizwe mu buryo bwo kumwongerera amasezerano
Hakizimana Muhadjiri asoje umwaka umwe yari yasinye muri Police FC gusa azongera aganirizwe mu buryo bwo kumwongerera amasezerano
Nsabimana Eric 'Zidane' nawe azaganirizwa
Nsabimana Eric 'Zidane' nawe azaganirizwa
Police FC yaganiriye na Ndizeye Samuel isanga afite ubwenegihugu bubiri, ubw'u Rwanda n'ubw'Uburundi
Police FC yaganiriye na Ndizeye Samuel isanga afite ubwenegihugu bubiri, ubw'u Rwanda n'ubw'Uburundi
Police FC kandi iri mu biganiro Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports ngo asimbure Mvuyekure Emery na Habarurema Gahungu batazongererwa amsezerano
Police FC kandi iri mu biganiro Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports ngo asimbure Mvuyekure Emery na Habarurema Gahungu batazongererwa amsezerano

Amafoto: Ntare Julius