Wari umukino wo kwishyura wahuje aya makipe yombi, byatumye ufatwa nk’uwa nyuma kuko ari yo yitabiriye gusa mu mupira w’amaguru.

Rukinzo FC yatangiye neza uyu mukino maze nyuma yo kugerageza uburyo bwinshi, Nduwimana Danny yahaye umupira mwiza Hakizimana Tity azamuka yihuta cyane atsinda igitego cya mbere ku munota wa 16.

Iyi kipe y'i Burundi yakomeje kurusha Police FC yagowe no kwinjira mu mukino ndetse hakiri kare Umutoza Mashami Vincent yahise akora impinduka, akuramo Ngabonziza Pacifique ashyiramo Ntirushwa Aimé.

Ku munota wa 25, Rukinzo FC yahushije uburyo bukomeye ku mupira mwiza Munaba Edison yazamukanye awucomekera Nduwimana ariko ateye ishoti umupira ujya hejuru gato y’izamu.

Mu minota 30, Police FC yatangiye kwinjira mu mukino ibona koruneri nyinshi n'uburyo bwinshi ariko haba Mugisha Didier na Hakizimana Muhadjiri imipira bakayitera hanze.

Muhadjiri yabonye coup franc nziza hafi y'urubuga rw'amahina ariko ateye umupira ujya hejuru gato y'izamu.

Igice cya Mbere cyarangiye Rukinzo FC itsinze Police FC igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Police FC, Usengimana Danny asimbura Iyabivuze Osée.

Ku munota wa 47, Ntirushwa yahushije uburyo bukomeye ubwo yarasigaranye n'umunyezamu wa Rukinzo Rugumandiye Yvan awukuramo.

Iyi kipe yongeye kubona coup franc, Rutanga Eric ayishyira ku mutwe wa Mugisha ariko ateye mu izamu, Rugumandiye awufata neza.

Muri iyi minota Rukinzo yarushwaga ariko ikanyuzamo igasatira, Irakoze Jimmy yatunguye umunyezamu Kwizera Janvier amutera ishoti rikomeye cyane abyitwaramo neza umupira awukuramo bigoranye.

Iyi kipe y'i Burundi yakomeje gusatira cyane ariko kuboneza mu izamu bikagorana.

Ku munota wa 78, Rutonesha Hesbon yacomekeye Usengimana Danny umupira mwiza cyane ariko ateye ishoti umupira uca hanze gato y'izamu.

Hakizimana Muhadjiri yahise asimburwa na Kayitaba Jean Bosco.

Rukinzo FC yahise izamuka neza cyane Mavugo Cedric yisanga asigaranye n'umunyezamu Kwizera aramucenga atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 82.

Umukino warangiye Rukinzo FC itsinze Police FC ibitego 2-0, hahise hongerwaho imimota 30 kuko amakipe yanganyije ibitego 3-3 mu mikino yombi.

Agace ka mbere karanzwe na Police FC yasatiraga bikomeye ishaka igitego ariko abasore b'inyuma ba Rukinzo FC bakabyitwaramo neza.

Mu minota y'aka gace Mavugo yahindukiranye Turatsinze John uzwi nka Kibonke atera ishoti ariko umunyezamu Kwizera arifata neza.

Ntirushwa yateye ishoti rikomeye cyane ashaka gutungura umunyezamu Rugumandiye ariko asanga ari maso awukuramo.

Ku munota wa 112, Usengimana yongeye guhusha igitego cyari cyabazwe ku mupira yateye uca hanze gato cyane y'izamu.

Mugisha Didier na we yakomeje kugerageza uburyo bwinshi ariko umunyezamu amubera ibamba.

Mu minota ibiri y'inyongera, Rukinzo FC yabaraga ko yageze muri penaliti yasimbuye umunyezamu Rugumandiye Yvan atanga umwanya kwa Nzoyisaba Épimaque.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3 mu mikino yombi. Hitabazwa penaliti.

Kayitaba ni we wateye iya mbere ayitsinda neza, mu gihe Mavugo Cedric yinjije neza iya Rukinzo FC.

Muri rusange penaliti za Police FC zatewe na Kayitaba Jean Bosco, Ntirushwa Aimé, Sibomana Abouba, Usengimana Danny na Mugisha Didier.

Mu gihe iza Rukinzo FC zatewe na Muvugo Cedric, Simpo Juma, Irakoze Jimmy na Mpawenimana Abdul Karim wayihushije.

Police FC ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino yahise ihabwa imidali ya zahabu, mu gihe igikombe izagihabwa ku munsi wa nyuma w'iyi mikino ku wa Mbere, tariki 27 Werurwe 2023.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Police FC
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Police FC
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Rukinzo FC
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Rukinzo FC
Rutahizamu Mugisha Didier ari mu bagoye cyane Rukinzo FC
Rutahizamu Mugisha Didier ari mu bagoye cyane Rukinzo FC
Rutanga Eric ni we wari kapiteni kuri uyu mukino
Rutanga Eric ni we wari kapiteni kuri uyu mukino
Rutahizamu Iyabivuze Osée yahushije uburyo bwinshi
Rutahizamu Iyabivuze Osée yahushije uburyo bwinshi
Nduwimana Danny wa Rukinzo FC yishimiwe na benshi muri iyi mikino
Nduwimana Danny wa Rukinzo FC yishimiwe na benshi muri iyi mikino
Kayitaba Jean Bosco yinjiye mu kibuga ahindura umukino
Kayitaba Jean Bosco yinjiye mu kibuga ahindura umukino
Uyu mukino wari ishiraniro
Uyu mukino wari ishiraniro
Usengimana Danny nyuma yo gutsinda penaliti ya kane yishimye asoma ikirangantego cy'ikipe ye
Usengimana Danny nyuma yo gutsinda penaliti ya kane yishimye asoma ikirangantego cy'ikipe ye
Umunyezamu Kwizera Janvier yakuyemo penaliti ya Mpawenimana Abdul Karim, ahesha umudali wa zahabu Police FC
Umunyezamu Kwizera Janvier yakuyemo penaliti ya Mpawenimana Abdul Karim, ahesha umudali wa zahabu Police FC
Kwizera Janvier yishimiye gukuramo penaliti yahaye intsinzi Police FC. Aha yari kumwe na myugariro Sibomana Abouba
Kwizera Janvier yishimiye gukuramo penaliti yahaye intsinzi Police FC. Aha yari kumwe na myugariro Sibomana Abouba
Abakinnyi ba Polisi y'u Burundi bari baje gushyigikira bagenzi babo
Abakinnyi ba Polisi y'u Burundi bari baje gushyigikira bagenzi babo
Abakinnyi ba Police FC bashimye umutoza wabo Mashami Vincent
Abakinnyi ba Police FC bashimye umutoza wabo Mashami Vincent
Byari ibyishimo kuri Police FC nyuma yo gutsinda Rukinzo FC
Byari ibyishimo kuri Police FC nyuma yo gutsinda Rukinzo FC
Abakinnyi ba Rukinzo FC bambikwa imidali nyuma y'umukino
Abakinnyi ba Rukinzo FC bambikwa imidali nyuma y'umukino
Abasifuzi b'umukino bashimiwe, bahabwa imidali
Abasifuzi b'umukino bashimiwe, bahabwa imidali
Kapiteni wa Police FC, Rutanga Eric, yambikwa umudali
Kapiteni wa Police FC, Rutanga Eric, yambikwa umudali
Abakinnyi, abatoza n'abayobozi muri Polisi y'u Rwanda bishimiye kwegukana umudali wa zahabu
Abakinnyi, abatoza n'abayobozi muri Polisi y'u Rwanda bishimiye kwegukana umudali wa zahabu
Rukinzo FC y'i Burundi yasoje ku mwanya wa kabiri mu mikino ihuza Polisi mu Karere
Rukinzo FC y'i Burundi yasoje ku mwanya wa kabiri mu mikino ihuza Polisi mu Karere