Amakipe yombi yahuriye mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabereye muri Stade Amahoro ku mugoroba wo ku wa 17 Ukwakira 2026.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dos Santos utoza Black Bulls yavuze ko yari yabanje gukora umukoro wo kwiga neza Rayon Sports, areba imikino yayo itatu iheruka kugira ngo amenye aho ifite imbaraga n’aho yayifatira.
Uyu Munya-Portugal yavuze ko yarebye imikino ibiri Rayon Sports yari yakinnye muri Shampiyona ndetse n’uw’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, asanga ari ikipe ikomeye nubwo ikiri mu ntangiriro z’umwaka w’imikino.
Yashimangiye ko yasanze Rayon Sports ikoresha uburyo bwa 4-3-3 kandi ishobora kugorwa iyo ibujijwe kubaka umukino iturutse inyuma.
Ati “Amayeri ya mbere y’uyu mukino yari ugusesengura uwo duhanganye, akina 4-3-3. Iyo umushyizeho igitutu cyinshi kandi ukabasha gucunga imipira yo hejuru, nta mahirwe menshi abona yo gukina.”
Mu mukino, Black Bulls yashakaga kotsa igitutu ba myugariro n’abo hagati ba Rayon Sports, ikabuza ikipe gutuza ngo yubake umukino, ari na ko yitonderaga imipira yashoboraga kugera kuri rutahizamu wayo wambaye nimero 25 [Junior Herman Kameni], Dos Santos yavuze ko ari umukinnyi mwiza kandi washoboraga kubagora.
Gusa ubwo buryo ntibwahise bukunda uko Black Bulls yari yabuteguye.
Mu gice cya mbere, Dos Santos yabonye ko igitutu ikipe ye yashyiraga kuri Rayon Sports kitari ku rwego yifuzaga. Byatumaga iyi kipe yari imbere y’abafana bayo ibona imyanya ku mpande, ba myugariro bayo bakazamukana umupira ku buryo bakinana n’abo hagati.
Mu kiruhuko ni bwo uyu mutoza w’Umunya-Portugal yahise akora impinduka mu mikinire y’ikipe ye.
Yeretse abakinnyi be amashusho y’ibyo bari bakoze nabi mu gice cya mbere, ahindura uburyo bwo gushyira igitutu kuri Rayon Sports. Avuga ko ari bwo Black Bulls yatangiye kugenzura umukino neza kurushaho.
Uretse amayeri yo gufunga Rayon Sports, Dos Santos yavuze ko indi ntwaro ye ari imyumvire yo kujya mu kibuga ushaka gutsinda aho kujya kurinda izamu gusa.
Ati “Nkunda umukino wo gusatira. Nkunda gusatira. Iyo mfite umupira, amaso aba agomba kureba mu izamu. Sinkunda kuguma hagati cyangwa kugarira kuko umupira w’amaguru ufite intego imwe, gutsinda igitego.”
Yongeyeho ko kuza gukina mu Rwanda ugamije kwirwanaho gusa byari ukugabanya cyane amahirwe yo gutsinda, bityo abakinnyi be bagombaga kwinjira mu kibuga bafite imyumvire yo gushaka ibitego.
Nubwo Black Bulls yabonye impamba y’ibitego 2-0 i Kigali, Dos Santos ntiyemera ko urugamba rwarangiye.
Yibukije abakinnyi be ko imikino yombi igizwe n’iminota 180 ndetse ko Rayon Sports ifite umutoza n’abakinnyi bafite ubunararibonye bashobora guhindura ibintu mu mukino wo kwishyura.
Ati “Mu mupira w’amaguru byose birashoboka. […] Baramutse batsinze igitego kimwe muri Mozambique hakiri kare, umukino wasubira ibubisi.”
Black Bulls yageze i Kigali n’indege yihariye, yasubiye muri Mozambique kuri iki Cyumweru mu gihe Rayon Sports izava mu Rwanda ku wa 21 Ukwakira.
Umukino wo kwishyura uzabera i Maputo ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026.
Ikipe izakomeza hagati ya Black Bulls na Rayon Sports ni yo izajya mu matsinda ya CAF Conederation ya Cup ya 2026/27.









Ibitekerezo 0