Icyemezo cyo guhagarika uyu munyezamu w’imyaka 25 cyafashwe na Komisiyo ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne, nyuma yo gusuzuma ibyabaye mu mukino wahuje amakipe yombi ku wa 2 Ugushyingo 2026.

Muri uwo mukino wo mu Cyiciro cya Kabiri muri Espagne, Owono yagonganye na De Miguel mu minota ya nyuma, ubwo yasohokaga akagerageza gukiza izamu rye.

Uyu munyezamu ukomoka muri Guinée Équatoriale yahise ahabwa ikarita itukura, mu gihe De Miguel w’imyaka 30 yitabye Imana ku munsi wakurikiyeho.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yatangaje ko yashingiye ku byo umusifuzi yanditse muri raporo ye, aho yagaragaje ko Owono yahawe ikarita itukura nyuma yo gukubita umukinnyi bahanganye mu gatuza akoresheje ivi, mu buryo burimo imbaraga z’umurengera kandi umupira ukiri mu kibuga.

Iti “Urebye uburemere bw'igikorwa cyakozwe n'uburyo cyabayemo, birakwiye ko hatangwa igihano ntarengwa cyo guhagarikwa imikino 12.”

Iyi Komisiyo yashimangiye ko nubwo urupfu rwa De Miguel ari ibyago bikomeye, icyemezo cyafashwe hashingiwe ku byanditswe muri raporo y'umusifuzi.

Umukino wahise uhagarikwa ku munota wa karindwi w'inyongera, ubwo amakipe yombi yanganyaga ibitego 2-2.

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Espagne ryemeje ko uwo mukino utazasubukurwa, ahubwo ibitego 2-2 bikazagumaho nk'umusaruro wawubonetsemo.

Ryavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubaha ibyabaye, aho gusubukura umukino ku munota habereye impanuka yahitanye ubuzima bw'umukinnyi.

Ku wa 4 Ugushyingo, FC Andorra yasohoye ubutumwa bwa Owono, aho yavuze ko ari kunyura mu bihe bikomeye kurusha ibindi yigeze kugira mu buzima bwe, bitewe n'agahinda yatewe n'urupfu rwa De Miguel.

Umutoza wa FC Andorra, Carles Manso, yatangaje ko uyu munyezamu atarafata icyemezo cyo kongera gukina umupira w'amaguru.

Yasobanuye ko kuri ubu Owono ari kumwe n'umuryango we, ndetse ko ikipe izakomeza kumuba hafi no kumuha umwanya wo kwitekerezaho.

Ati “Tugomba kumushyigikira mu buryo bwose bushoboka no kumuba hafi. Tuzamuha umwanya uhagije kugira ngo yisanzure mu gufata icyemezo, yaba icyo kugaruka mu kibuga, igihe azagarukira cyangwa niba atazongera gukina.”