Vega w’imyaka 55, wakiniye Celtic, Watford n’Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi, yavuze ko yiyemeje kwiyamamaza agamije kuvugurura imikorere ya FIFA no kongera kubaka icyizere mu mupira w’amaguru ku Isi.
Ati “Nziyamamariza guhuza umuryango w’umupira w’amaguru ku Isi, gushyiraho impinduka nyazo kandi zirambye, kuvugurura FIFA ijyanye n’ikinyejana cya 21, kugarura ituze n’icyizere ndetse no kongera kubaka icyizere umukino wacu ukeneye byihutirwa.”
Vega yigeze gutekereza kwiyamamariza kuyobora FIFA mu 2015, nyuma y’ihagarikwa rya Sepp Blatter. Mu 2019 na bwo yatangaje ko azahangana na Infantino, ariko ntiyashyigikirwa bihagije.
Kugira ngo umuntu yiyamamaze, agomba gushyigikirwa n’amashyirahamwe atanu muri 211 agize FIFA, ndetse akagira uruhare rugaragara mu mupira w’amaguru nibura mu myaka ibiri muri itanu ibanziriza amatora.
Vega yashyize ahagaragara inyandiko y’amapaji 11 asobanura gahunda ye, avuga ko umupira w’amaguru utagomba kuba umutungo w’abayobozi, ahubwo ko ari uw’abakinnyi, abatoza, abasifuzi, abafana, amakipe, shampiyona n’abaturage bawukunda.
Ati “Umupira w’amaguru ugomba kuza mbere ya byose. Ariko igihe kinini amacakubiri yaciyemo ibice umuryango wacu w’umupira w’amaguru.”
Yongeyeho ko FIFA ikeneye impinduka zifatika, ashimangira ko “umupira w’amaguru uri mu cyumba cy’indembe, uri kumashini ziwongerera umwuka”, bityo ko nta gihe cyo gukomeza gutegereza.
Mu gihe Vega atangiye kwiyamamaza, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Asia (AFC), Sheikh Salman bin Ibrahim Al Khalifa, na we yandikiye Infantino amumenyesha ko adashyigikiye ko isuzuma ry’imiyoborere ya FIFA rikorwa n’ikigo cyo hanze.
Sheikh Salman yasabye ko Inama y’Ubutegetsi ya FIFA yashyiraho itsinda ryihariye ryiga ku mpinduka zikenewe, aho guha ako kazi ikigo cyigenga cyo hanze.
Ibi bibaye nyuma y’aho mu mezi ashize AFC, UEFA na CONCACAF byasabye Infantino kwegura, bimushinja gutakaza icyizere kubera gahunda ya FIFA Forward Enterprise.
Inama y’Ubutegetsi ya FIFA izateranira i Zurich mu cyumweru gitaha, ku nshuro ya mbere kuva iyo gahunda ivugishije benshi muri Nyakanga.







Ibitekerezo 0