Iyi kipe yo mu Ntara ya Catalonia, yinjiye mu kibuga abenshi batayiha amahirwe yo gukomeza mu mikino ya ¼ cy’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, bitewe n’uko mu mukino ubanza wabereye mu Bufaransa yari yanyagiwe ibitego 4-0, bivuga ko gukomeza byayisabaga gutsinda ibitego bitanu ku busa ku kibuga cyayo Nou Camp.

Iyi kipe yatangiranye ingufu isatira byanayifashije kubona igitego hakiri kare cyane kuko ku munota wa gatatu gusa, Louis Suarez yari amaze gutsinda igitego cya mbere, cyahise giha ingufu FC Barcelona. Iyi kipe yakomeje gusatira biyifasha kubona igitego cya kabiri ku munota wa 40 cyitsinzwe na myugariro wa PSG, Layvin Kurzawa nyuma y’akazi gakomeye kari kamaze gukorwa na kapiteni Andreas Iniesta, ndetse igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Mu gice cya Kabiri, FC Barcelona yakomeje kotsa igitutu PSG nkuko byari byagenze mu gice cya mbere, maze ku munota wa 50, ba myugariro b’iyi kipe yo mu murwa mukuru Paris bakundaga kurangwa n’amakosa ya hato na hato, bakorera ikosa Neymar mu rubuga rw’amahina, maze umusifuzi w’Umudage, Deniz Aytekin atanga penaliti yinjijwe neza na Lionel Messi.

FC Barcelona yakomeje gusatira ndetse icyizere ari cyose dore ko yasabwaga ibitego bibiri kugira ngo ikomeze, ndetse wanareba uko yakinaga ukabona ko bishoka. Gusa ku munota wa 62, ba myugariro bayo bakoze ikosa ryatumye Edinson Cavani abatsinda igitego, cyagaruriye icyizere iyi kipe, kinaca umugongo abakunzi ba FC Barcelona bumva ko birangiye isezerewe, kuko kugeza kuri uwo munota yasabwaga gutsinda ibitego bitatu ikirinda kwinjizwa ikindi kugira ngo ikomeze.

Abakinnyi bayo ntibacitse intege bakomeza gusatira, ndetse birinda bigera ku munota wa 88 ari nabwo Neymar yashyiragamo igitego cya kane, mbere y’uko yongeramo ikindi kuri penaliti nyuma y’iminota ibiri. Icyo gihe byasabaga ko FC Barcelona itsinda igitego kimwe kugira ngo ikomeze. Umusifuzi yongeyeho iminota itanu maze habura amasengonda 30 ngo umukino urangire Sergi Roberto ashyiramo igitego cy’intsinzi cyahaye FC Barcelona gukomeza muri ¼ cy'irangiza, maze PSG isezererwa ityo ibyishimo bitaha i Catalonia.

Iyi ntsinzi yatumye FC Barcelona yandika amateka yo kuba ari yo kipe rukumbi mu irushanwa rya UEFA Champions League na Europa League ibashije gukomeza yishyuye ibitego bine yari yatsinzwe mu mukino ubanza.

Mu wundi mukino waberaga mu Budage, Borussia Dortmund yanyagiye Benfica yo muri Portugal ibitego bine ku busa birimo bitatu by'umunya-Gabon, Pierre-Emerick Aubameyang, iyisezerera ku giteranyo cy'ibitego 4-1.

Abakinnyi ba PSG bagerageje kwirwanaho ariko birangira basezerewe
Abakinnyi ba PSG bagerageje kwirwanaho ariko birangira basezerewe
Neymar yagushijwe mu rubuga rw'amahina umusifuzi atanga penaliti
Neymar yagushijwe mu rubuga rw'amahina umusifuzi atanga penaliti
Messi yatsinze igitego cya gatatu cya FC Barcelona kuri penaliti
Messi yatsinze igitego cya gatatu cya FC Barcelona kuri penaliti
Edinson Cavani (wambaye umweru) yatsindiye PSG igitego cyari cyatanze icyizere cyo gukomeza
Edinson Cavani (wambaye umweru) yatsindiye PSG igitego cyari cyatanze icyizere cyo gukomeza
Abakinnyi ba PSG nyuma yo gutsinda igitego bari bizeye gukomeza biza kwanga ku masegonda ya nyuma
Abakinnyi ba PSG nyuma yo gutsinda igitego bari bizeye gukomeza biza kwanga ku masegonda ya nyuma
Suarez yakorewe ikosa ryavuyemo penaliti yinjijwe na Neymar ku munota wa 90
Suarez yakorewe ikosa ryavuyemo penaliti yinjijwe na Neymar ku munota wa 90
Sergi Roberto niwe wabaye umucunguzi wa FC Barcelona
Sergi Roberto niwe wabaye umucunguzi wa FC Barcelona
Sergi Roberto yahaye FC Barcelone itike yo gukomeza muri 1/4 ku masegonda ya nyuma
Sergi Roberto yahaye FC Barcelone itike yo gukomeza muri 1/4 ku masegonda ya nyuma
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba FC Barcelona nyuma yo kubona itike bigoranye
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba FC Barcelona nyuma yo kubona itike bigoranye
Lionel Messi yavuye mu kibuga ajya kwishimana n'abafana b'ikipe ye
Lionel Messi yavuye mu kibuga ajya kwishimana n'abafana b'ikipe ye
Ibyishimo byari byinshi ku batoza ba FC Barcelona bakuye intsinzi kure
Ibyishimo byari byinshi ku batoza ba FC Barcelona bakuye intsinzi kure