{Nyuma yo kunanirwa gutegura irushanwa rihuza ibihugu, CECAFA challenge, abanyamuryango barateranira i Nairobi kuri iki Cyumweru mu nama rusange idasanzwe yo kwiga ku mibereho y’iri shyirahamwe n’amarushanwa ritegura.}

Leodegar Tenga, umuyobozi bwa CECAFA yamenyesheje abanyamuryango bayo ko kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2014 i Nairobi hazaba Inteko Rusange idasanzwe yo kwiga kuri CECAFA challenge cup itarabaye n’ubuzima bw’iri shyirahamwe.

Iri rushanwa ryagombaga kubera muri Ethiopia ariko iki gihugu gitangaza ko bafite gahunda nyinshi bityo batakiryakiriye.

Nyuma yo kunanirwa gutegura CECAFA, abanyamuryango ba CECAFA mu nama idasanzwe muri Kenya
Nyuma yo kunanirwa gutegura CECAFA, abanyamuryango ba CECAFA mu nama idasanzwe muri Kenya

Iyi nama rusange izabanzirizwa n’iya komite nyobozi izaba kuwa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2014.

Muri Kanama, u Rwanda rwakiriye igikombe gihuza anakipe yabaye aya mbere iwabo, CECAFA Kagame cup, Al-Merrikh itsinda APR FC ku mukino wa nyuma.