{Nyuma y’aho Ethiopia yagombaga kwakira irushanwa rihuza ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, CECAFA Senior Challenge cup, itangaje ko itazaryakira habura ukwezi ngo imikino itangira, iri rushwanwa ntirikibaye kuko habuze igihugu kiryakira.}
Iyi mikino yari iteganyijwe kubera muri Ethiopia hagati ya tariki ya 23 Ugushyingo na 13 Ukuboza 2014.
Ethiopia yamenyesheje CECAFA ko bitewe n’imikino myinshi bari gutegura harimo n’amajonjora y’igikombe cy’Afurika mu itsinda B bigoye ko bakira iyi mikino, iri shyirahamwe ryari ryatangaje ko nyuma y’icyumweru bazamenya igihugu cyayisimbura.
Aganira na IGIHE, Nzamwita Vincent, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yavuze ko umunyamabanga wa CECAFA, Nicolas Musonye yamubwiye ko habuze igihugu cyakira iyi mikino ndetse bagiye kubimenyeshwa mu nyandiko.
Yagize ati “Ethiopia yaranze na Tanzania ivuga ko bitunguranye. Dutegereje ko babitumenyesha mu nyandiko keretse hagize igihugu kibyemera ku munota wa nyuma.”

Imwe mu mbogamizi, imikino ya CECAFA ihura nayo ni uko nta muterankunga iri rushanwa rigira biba umutwaro ku gihugu cyaryakiriye rimenya amakipe yaryitabiriye kuri buri cyose akeneye.
Biteganyijwe ko muri iki gihe cyari giteganyirijwe CECAFA, Amavubi azakinamo imikino ya gicuti ndetse abakinnyi bashobora gushakirwa umwiherero muri Algeria hategurwa igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, kizabera mu Rwanda mu 2016.
U Rwanda ruri kwitegura gukina umukino wa gicuti na Maroc, abazakina CHAN. Uyu mukino uzabera muri Maroc tariki ya 14 Ugushyingo 2014.
Muri CECAFA ya 2012, u Rwanda rwasezerewe na Tanzania muri ¼ cy’irangiza rutsinzwe ibitego 2-0 naho mu 2013 rusezererwa muri iki cyiciro na Kenya rutsinzwe igitego 1-0 cya Atudo.




Ibitekerezo 0