Umwe mu bantu ba hafi b’iyi kipe yabwiye IGIHE ko iyi kipe ya Rwamagana City ifite ibibazo byinshi birimo kudahemba imishahara y’amezi atatu, ibirarane ku mafaranga bemeranyijwe n’abakinnyi mbere yo gusinya, aho ngo abakinnyi bose bahawe ibice kuri ubu bakaba batari babona andi mafaranga n’ibindi byinshi.
Yakomeje agira ati “Ubundi duhemba hafi miliyoni 8 Frw buri kwezi none tumaze amezi atatu azuzura ejo tariki 15 tudahemba, ibindi bibazo birimo ni amadeni tugiye dufite hanze, usanga twemera tukikora ku mifuka nka komite kongeraho abantu bake badufasha ariko rwose ibibazo biri mu ikipe bituri hejuru.”
Yakomeje avuga ko agahimbazamusyi ko kabonekera igihe ariko ko umupira usaba byinshi birimo gutegura umukino, agahimbazamusyi keza katuma abakinnyi bishima no kuba hafi y’ikipe, ibi byose ngo biri gukorwa na bamwe mu bayobozi b’ikipe bikora ku mufuka.
Perezida wa Rwamagana City, Uwimana Nehemie, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’imishahara bagifite koko ariko ngo ni amezi abiri ukwa gatatu ntikuruzura neza.
Ati “Tubafitiye amezi abiri, uku kwa gatatu ntabwo kurarangira, amafaranga tuyakura mu Karere. Twabasabiye rero amafaranga mu Karere ubu bari kuyashaka kugira ngo tuyabahe, ni ikibazo natwe tuzi n’ejo bundi twarakibaganirije tubereka aho tugeze tubishyuriza.”
Uwimana yavuze ko babizi neza ko aba bakinnyi batishimye kuko batari bahembwa avuga ko babaganiriza kandi babizi ko bafite imiryango iba ibakeneyeho amafaranga gusa ngo Akarere kari kuyashakisha.
Uyu muyobozi yavuze ko ikindi kibazo bafite kijyanye no kutabishyura ‘recruitment’ yabo ko nacyo kizakemuka ariko icy’ingenzi bari gushakira igisubizo ari ukubishyura imishahara y’amezi abiri babafitiye akaba ari na yo bari kubishyuriza ku mufatanyabikorwa wabo ari we Akarere ka Rwamagana.
Rwamagana City imazegukina imikino ibiri idatsinda aho bivugwa ko bikomoka ku kuba abakinnyi batishimye. Iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 16 ikaba irusha atatu Marine FC ikarusha Espoir FC ya nyuma amanota atanu. Mu mukino uzaba mu mpera z’icyumweru Rwamagana City izasura Mukura VS i Huye.






Ibitekerezo 0