Uru rutonde rwashyizwe hanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ukuboza ni narwo rusoza umwaka wa 2017.
Amavubi atozwa n’Umudage, Antoine Hey, yazamutseho imyanya irindwi afite amanota 269; ari ku mwanya wa 30 muri Afurika n’uwa gatatu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Uru rutonde rusohotse nyuma y’iminsi mike, CECAFA Senior Challenge Cup, irushanwa ryemewe na FIFA rishyizweho akadomo. Muri irushanwa, Amavubi mu mikino ine yakinnye yatsinze umwe, anganya umwe, atsindwa ibiri.
Iri rushanwa ryafashije Amavubi kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo (CHAN) kizabera muri Maroc kuva ku ya 12 Mutarama kugeza iya 4 Gashyantare 2018.
U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Libya yaje ku mwanya wa 88 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA; Nigeria ya 51 na Guinée Equatoriale 146; ibi bihugu bizakinira mu Mujyi wa Tangier.
Umukino warwo wa mbere ruzawukina tariki ya 15 Mutarama na Nigeria; rukurikizeho Guinée Equatoriale tariki 19, rusoreze kuri Libya tariki 23 Mutarama 2018.
Ku mugabane wa Afurika, nta mpinduka zabayeho mu makipe atanu ya mbere ayobowe na Sénégal iza ku mwanya wa 23 ku isi, igakurikirwa na Tunisia, Misiri, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Maroc.
Ku ruhando mpuzamahanga, Ikipe y’Igihugu y’u Budage [Die Mannschaft] iri ku isonga ku isi aho mu makipe 35 yari imbere mu kwezi gushize nta mpinduka zabayeho.







Ibitekerezo 0