Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, kuri Stade Metropolitano i Madrid muri Espagne, ni umwe mu mikino myiza u Bwongereza bwagize butozwa n'Umudage Thomas Tuchel.

Ibitego bya Harry Kane, Ezri Konsa na Ben White ni byo byahesheje u Bwongereza intsinzi, mu gihe ibya Espagne byatsinzwe na Mikel Oyarzabal na Nico Williams.

U Bwongereza bwatangiye umukino busatira cyane, bushaka kwihimura kuri Espagne yari yabutsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza wabereye kuri Wembley.

Harry Kane yafunguye amazamu kuri penaliti yabonetse nyuma y'ikosa Pau Cubarsí yakoreye uyu rutahizamu mu rubuga rw'amahina.

Iki cyabaye igitego cya 93 Kane atsindiye Ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza.

Mu gice cya kabiri, u Bwongereza bwakomeje gusatira, maze ku munota wa 53, Ezri Konsa atsinda igitego cya kabiri n'umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Declan Rice.

Nyuma y'iminota ine gusa, Ben White yongeye kunyeganyeza inshundura, atsinda igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye ryo hasi ryananiye umunyezamu Unai Simón.

Espagne yatangiye kwigaragaza cyane ku munota wa 63, ubwo Elliot Anderson w'u Bwongereza yakoreraga ikosa Lamine Yamal mu rubuga rw'amahina, agahabwa ikarita itukura.

Mikel Oyarzabal yateye neza penaliti yavuyemo igitego cya mbere cya Espagne.

Ku munota wa 75, Nico Williams wari winjiye mu kibuga asimbuye, yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Lamine Yamal.

Espagne yakomeje gusatira ishaka kwishyura, ariko umunyezamu James Trafford akora akazi gakomeye, harimo gukuramo imipira ibiri ikomeye yakurikiranye, bituma u Bwongereza burangiza umukino buyoboye.

Iyi ntsinzi yabaye iya 10 yikurikiranya u Bwongereza bubonye bukinira hanze, ndetse iba imwe mu zikomeye bumaze kubona kuva Thomas Tuchel yabubera umutoza.

Yanatumye Espagne yari imaze imikino 43 idatsindwa mu minota isanzwe cyangwa iy'inyongera, itsindwa bwa mbere kuva muri Werurwe 2024 ubwo yatsindwaga na Colombia.

Muri urwo rugendo, Espagne yari yaratsinzwe na Portugal kuri penaliti, ariko uwo mukino ntiwari warahagaritse agahigo kayo ko kudatsindwa mu gihe cy'umukino.

Nyuma y'uyu mukino, u Bwongereza na Espagne byasoje bifite amanota 15 mu Itsinda A3, ariko u Bwongereza buza ku mwanya wa mbere kubera ikinyuranyo cy'ibitego.

Aya makipe yombi yabonye itike ya ¼ cya UEFA Nations League.

Umukinnyi wo hagati w'u Bwongereza, Declan Rice, yavuze ko bari bafite icyizere cyo gutsinda Espagne.

Ati “Twari tuzi ko turi bubatsinde. Ubutumwa umutoza yaduhaye nyuma y'umukino wa Croatia bwari bwiza cyane.”

Yakomeje ati “Iminota 10 ya mbere ni yo twakinnye neza kurusha indi. Twabashyizeho igitutu gikomeye. Ni intsinzi ikomeye cyane.”

U Butaliyani bwasezerewe, u Bufaransa n'u Bubiligi birakomeza

Mu yindi mikino ya UEFA Nations League yabaye ku Cyumweru, u Butaliyani bwasezerewe mu irushanwa nyuma yo kunyagirwa n'u Bubiligi ibitego 4-1 mu mukino wabereye i Bruxelles.

U Butaliyani bwari bwatangiye neza, Francesco Pio Esposito atsinda igitego cya mbere, ariko ibyishimo byabwo ntibyatinze kuko u Bubiligi bwahise bwishyura, bunarenzaho.

Maxim De Cuyper, Nathan Ngoy na Jérémy Doku batsinze ibitego bitatu by'u Bubiligi mu gice cya mbere, mbere y'uko Diego Moreira atsinda icya kane mu gice cya kabiri.

Ku rundi ruhande, u Bufaransa bwatsinze Turikiya ibitego 2-1 mu mukino wabereye i Bordeaux. Emirhan Topçu yitsinze igitego, Eli Junior Kroupi atsinda ikindi cyahesheje u Bufaransa intsinzi.

Ibi byatumye u Bufaransa busoza imikino yo mu itsinda A1 buyoboye n'amanota 13, bukurikirwa n'u Bubiligi bufite amanota 12, mu gihe u Butaliyani bwabaye ubwa gatatu n'amanota 10, burasezererwa.

Mu Itsinda A3, Croatia na yo yatsinze Repubulika ya Tchèque ibitego 2-1.

U Bwongereza, Espagne, u Bufaransa n'u Bubiligi ni byo byabonye itike ya ¼ cya UEFA Nations League muri aya matsinda abiri, mu gihe andi makipe agomba gukomeza azaturuka mu matsinda A2 na A4.