Ni mu mukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Mutarama 2026, ubwo imikino yo mu Cyiciro cya Gatatu yakinwaga mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abakinnyi ba TFEP bakiniraga vakiniraga ku kibuga cyabo, binjiye mu mukino mbere ndetse buri kanya bakagerageza amahirwe bashaka igitego hakiri kare, ariko ubwugarizi bwa Muhisimbi bukomeza kubabera ibamba.

Iyi kipe na yo yageze aho yinjira muri uyu mukino waranzwemo ishyaka, dore ko TFEP yabuze n’ibitego bibiri yari yashyize mu izamu ariko byombi abasifuzi bakemeza ko bari baraririye.

Umutoza wungirije wa Muhisimbi FC, Habumugisha Eugène, yagaragarije IGIHE ibyishimo byo gukura inota rimwe kuri TFEP kuko andi makipe yose nta yabashije gukura inota ku kibuga cyayo.

Ati “Iki kibuga turi muri bake babashije kukivanaho inota rimwe, andi makipe ahatsindirwa byinshi. Mu rugo twari twarabatsinze 3-0, ndetse twaje benshi bavuga ko dutsindwa 6-0.”

“Ni yo mpamvu twishimiye kunganya, umwaka ushize twitwaye neza mu mikino ya kamarampaka, kandi n’ubu turiteguye kuko twifuza kuzamura ikipe yacu mu cyiciro cya kabiri.”

Habumugisha yongeyeho ko nubwo Muhisimbi FC ari ubwa gatatu iri gukina mu Cyiciro cya Gatatu, abana bo mu irerero rya TFEP bakina neza mu gihe cy’umwaka umwe, nibaramuka bakomeje batyo ntibizatinda ko bazamuka mu Cyiciro cya Kabiri.

TFEP yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka nyuma yo kuzamuka iyoboye itsinda rya Zone y’Amajyaruguru n’amanota 21, mu gihe ikurikiwe na Muhisimbi FC ifite amanota 20.

Rutahizamu wa TFEP, Yangiriyeneza Erirohe, ni we wasoje imikino yo muri Zone y’Amajyaruguru afite ibitego byinshi, kuko mu mikino 10 yinjije ibitego 12 anatanga indi mipira itatu ivamo ibindi.

TFEP yinjije ibitego bibiri ariko umusifuzi agaragaza ko hari habayemo kurarira
TFEP yinjije ibitego bibiri ariko umusifuzi agaragaza ko hari habayemo kurarira
Rutahizamu wa TFEP, Yangiriyeneza Erirohe, ni we uyoboye abandi mu bitego muri Zone y'Amajyaruguru
Rutahizamu wa TFEP, Yangiriyeneza Erirohe, ni we uyoboye abandi mu bitego muri Zone y'Amajyaruguru
TFEP yabonye umuterankunga mushya ari we Jibu
TFEP yabonye umuterankunga mushya ari we Jibu
Muhisimbi yanyuzwe no gukura inota rimwe kuri TFEP
Muhisimbi yanyuzwe no gukura inota rimwe kuri TFEP
TFEP yanganyije na Muhisimbi bihanganye muri Zone y'Amajyaruguru
TFEP yanganyije na Muhisimbi bihanganye muri Zone y'Amajyaruguru
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien (ibumoso) na Hubert Sugira Hategekimana uhagarariye Jibu muri aka Karere bakurikiye umukino
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien (ibumoso) na Hubert Sugira Hategekimana uhagarariye Jibu muri aka Karere bakurikiye umukino
Abafana bari bitabiriye umukino wa TFEP na Muhisimbi FC
Abafana bari bitabiriye umukino wa TFEP na Muhisimbi FC
Amakipe menshi yagorewe ku kibuga cya TFEP
Amakipe menshi yagorewe ku kibuga cya TFEP
Umusifuzi wo ku ruhande ari kumenyesha uwo hagati ko hagiye kubaho gusimbuza
Umusifuzi wo ku ruhande ari kumenyesha uwo hagati ko hagiye kubaho gusimbuza
Fabio utoza TFEP yagerageje kwitwara neza mu mukino y'Icyiciro cya Gatatu muri Zone y'Amajyaruguru
Fabio utoza TFEP yagerageje kwitwara neza mu mukino y'Icyiciro cya Gatatu muri Zone y'Amajyaruguru
Abayobozi batandukanye mbere yo gutangiza umukino wa Muhisimbi na TFEP
Abayobozi batandukanye mbere yo gutangiza umukino wa Muhisimbi na TFEP
TFEP iri kuzamura iterambere rya siporo mu Karere ka Musanze
TFEP iri kuzamura iterambere rya siporo mu Karere ka Musanze
TFEP imaze igihe gito itangiye gukina mu Cyiciro cya Gatatu iri kwitwara neza
TFEP imaze igihe gito itangiye gukina mu Cyiciro cya Gatatu iri kwitwara neza
TFEP igiye kwitegura imikino ya kamarampaka
TFEP igiye kwitegura imikino ya kamarampaka