Ibitego bibiri by’Umunya-Zambia, Clatous Chama, ni byo byafashije Singida Black Stars kwegukana iki gikombe cya mbere mu myaka icyenda imaze ishinzwe.

Uyu mukinnyi wavuye muri Young Africans, yafunguye amazamu ku munota wa 19 ku mupira wo hasi yatereye mu rubuga rw’amahina, mu gihe igitego cya kabiri yagitsinze ku munota wa 60 ku mupira wahinduwe na Andy Koffi.

Abdel Raouf yari yishyuriye Al Hilal Omdurman ku munota wa 31, ariko igitego cye nticyari gihagije ku Banya-Sudani.

Kwegukana igikombe byahesheje Singida Black Stars kubona ibihumbi 30$ (miliyoni 43,4 Frw) mu gihe Al-Hilal yabonye ibihumbi 20$ (miliyoni 28 Frw).

APR FC yari ihagarariye u Rwanda, yasoreje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda KMC FC igitego 1-0 cyinjijwe na Memel Dao ku munota wa 45, ndetse yahawe ibihumbi 10$ (miliyoni 14,4 Frw).

Iri rushanwa rya CECAFA rihuza amakipe, riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame kuva mu 2002.

Singid Black Stars itegerejwe i Kigali muri iki cyumweru aho izakirwa na Rayon Sports mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup uzabera i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025.

Clatous Chama yatsinze ibitego bibiri byafashije Singida Black Stars kwegukana CECAFA Kagame Cup
Clatous Chama yatsinze ibitego bibiri byafashije Singida Black Stars kwegukana CECAFA Kagame Cup
Abakinnyi ba Singida Black Stars bishimira intsinzi
Abakinnyi ba Singida Black Stars bishimira intsinzi