Uyu mukino wagombaga kuba ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Mutarama 2024, ariko byarangiye Freedom WFC iterewe mpaga ku kibuga cyayo kubera ko yari ifite abakinnyi bane gusa.

Hakuzimana yavuze ko ubwo abakinnyi be basubiraga mu kiruhuko cy'iminsi mikuru, bagiye ntacyo bashyiriye iwabo ku buryo byagoranye gusubira mu kazi.

Ati "Abakinyi bagiye mu kiruhuko basiga nta kintu dufite, na we amikoro yacu urayazi. Kubera kugenda nta kintu bashyiriye mu rugo, kugaruka byaragoranye. Bugesera WFC yasanze dufite abakinnyi bane gusa basigaye mu mwiherero muri 16 dusanganywe. Turateganya ko ku wa Mbere ari bwo abandi bazatangira kuza."

IGIHE yamenye ko aba bakinnyi basubiye iwabo nta matike cyangwa se impamba y'iminsi mikuru bahawe byatumye batagira imbaraga zo kugaruka gukinira ikipe yabo.

Andi makuru kandi yemeza ko n'umutoza rukumbi iyi kipe yari ifite, Assouman Dukundimana, yayisize akagenda nyuma y'amezi abiri adahembwa, kuri ubu akaba atoza muri Unity FC.

Freedom Women FC ni ikipe ibayeho mu buzima bugoye aho igenerwa miliyoni 1 Frw ku mwaka n'Akarere ka Gakenke ko mu Ntara y'Amajyaruguru. Muri rusange, ikoresha asaga miliyoni 16 Frw ku mwaka.

Andi mafaranga yishakwamo na Perezida wayo Hakuzimana Sadi Corneille.

Abakinnyi bayo ntibahembwa ku kwezi uretse kugenerwa agahimbazamusyi k'ibihumbi 7 Frw iyo batsinze n'ibihumbi 5 Frw iyo banganyije. Nta mukino baratsinda muri Shampiyona.

Mu mwaka w'imikino ushize, mu mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports WFC yatsinze Freedom ibitego 9-0, iyi kipe y’i Nemba yanga kwirirwa ikina umukino wo kwishyura kuko yasanze ari ugutakaza amafaranga y’ubusa kandi itari bwishyure ibyo bitego ihitamo kwemera guterwa mpaga y’ibitego 3-0.

Tariki 2 Ugushyingo 2023, mu Nzove ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports, Gikundiro y’Abagore yatsinze Freedom Women FC ibitego 8-0 mu mukino wa Shampiyona warangiye imburagihe.

Freedom WFC yikuye mu kibuga ku munota wa 65 ivuga ko abakinnyi bayo batanu bavunitse igasigarana barindwi gusa mu gihe yari yitwaje abakinnyi 12 gusa muri 16 bafite ibyangombwa byo gukina Icyiciro cya Mbere.

Mu Ukuboza, ubwo IGIHE yakoraga inkuru igaragaza "ubuzima bushaririye" iyi kipe ibayemo, inzego zirimo Minisiteri ya Siporo na FERWAFA zagaragaje ubushake bwo kuyifasha.

Ku mukino yari yakiriyemo Bugesera WFC, Ikipe ya Freedom WFC yari ifite abakinnyi batatu n'umunyezamu
Ku mukino yari yakiriyemo Bugesera WFC, Ikipe ya Freedom WFC yari ifite abakinnyi batatu n'umunyezamu
Perezida wa Freedom WFC, Hakuzimana Sadi Corneille, yavuze ko kuba barinjiye mu minsi mikuru bahagaze nabi mu mikoro ari byo byatumye babura abakinnyi bagiye mu kiruhuko
Perezida wa Freedom WFC, Hakuzimana Sadi Corneille, yavuze ko kuba barinjiye mu minsi mikuru bahagaze nabi mu mikoro ari byo byatumye babura abakinnyi bagiye mu kiruhuko