Ni mu mikino yagombaga kuba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Mutarama 2024, ubwo hakinwaga umunsi wa 12 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere cy’Abagore.
Saa Munani z’amanywa ni bwo Bugesera WFC yagombaga gukina ariko Freedom WFC ibayeho mu buryo bwo kwirwanaho itererwa mpaga y’ibitego 3-0 ku kibuga cyayo.
Mu bakinnyi 16 iyi kipe isanganwe hagaragaye bane gusa ku kibuga, barimo umunyezamu umwe n’abandi batatu bakina mu kibuga hagati.
Ibi byatumye yongera guterwa mpaga ubugira gatatu muri uyu mwaka w’imikino nubwo ebyiri zayibanjirije yazitewe kubera kubura ubushobozi bwo gushaka imbangukiragutabara.
Iyi kipe kandi ubwo yakinaga na Rayon Sports WFC yongeye guhura n’ikibazo cy’abakinnyi bake kuko yikuye mu kibuga ivuga ko ifite abakinnyi bake abandi bemerewe gukina itari yabitwaje.
Indi kipe yatewe mpaga kuri uyu munsi wa 12 ni Fatima WFC yo mu Karere ka Musanze yanze kujya gukina na Indahangarwa WFC y’i Kayonza kuko yabuze amikoro yo kwerekezayo.
Rayon Sports WFC yiganjemo abakinnyi bashya iheruka kugura muri AS Kigali WFC yanyagiye ES Mutunda ibitego 13-0 ku mukino wabereye ku kibuga cyo mu Nzove.
Indi mikino yabaye yasize Rambura WFC itsinzwe na AS Kigali ibitego 6-1, Kamonyi FC itsinda intemera ibitego 3-0. Umukino usigaje kuba ni uwa Muhazi United WFC izakina na APAER WFC.
Kugeza ubu urutonde rwa Shampiyona ruyobowe na AS Kigali na Rayon Sports zinganya amanota 34 ndetse n’ibitego 49 zizigamye. Freedom WFC iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe n’umwenda w’ibitego 27.









Ibitekerezo 0