Tony Football Excellence Programme ni Umushinga w’Abanya-Israel washyiriweho guteza imbere abana bafite impano binyuze mu kwigisha imikino mu mashuri. Binyuze muri Tony Football Excellence Program, u Rwanda ruri gutangizwamo gahunda zizatuma ruvamo abakinnyi b’ibyamamare mu myaka iri imbere.

Uyu mushinga uhitamo abanyempano uhereye mu byaro. Wibanda ku kongerera ubushobozi abarimu n’abatoza, kubaka ibibuga bishya no kuvugurura ibishaje hamwe no kwigisha ikoranabuhanga mu mikino. Abana bafite impano bazafashwa ku buryo bizagera n’aho bashakirwa amakipe hanze y’u Rwanda.

Mu 2022, Leta y’u Rwanda yasinyanye na Tony Football Excellence Programme (TFEP), amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere imikino itandukanye mu mashuri.

Ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2022, uyu mushinga wegereye abanyeshuri bo mu Karere ka Rubavu, mu duce twibasiwe n’ibiza, kugira ngo hifashishijwe umupira w’amaguru abafite impano bafashwe kuzigaragaza, abandi nabo babone ibikoresho byo gutuma bakora siporo.

Abana batoranyijwe ni abo mu bigo bibiri byiganjemo abanyeshuri bava mu miryango yagizweho ingaruka n’ibiza. Kuko iwabo inzu zasenyutse, bacumbikiwe mu nkambi iri mu Murenge wa Rugerero.

Abana batoranyijwe ndetse bakanahabwa imyambaro ya siporo n’indi isanzwe, batangarije IGIHE ko banejejwe no kubona ababitaho nyuma y’ibihe bigoye banyuzemo; ndetse ko bigiye kubatera umuhate wo kuzamura impano bari basanganwe muri ruhago.

Hirwa Ben Hertier yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ni umwe mu bari mu nkambi kubera ibiza.

Yagize ati "Twabishimiye kuko baduhaye imipira yo gukina ndetse n’imyambaro yo kwambara mu nkambi. Nk’abantu twahuye n’ibiza icyizere kiri kuza!"

Manirumva Jean yiga mu mwaka wa gatanu, afite imyaka 14. Yatangaje ko gutoranywa mu bana bazafashwa na TFEP bimuhaye icyizere, kandi ko bizatera ishyaka bagenzi be batagize amahirwe nk’aye.

Ati "Impano zacu nizikura natwe tuzafasha abandi kuzamuka. Baduhaye imipira no mu nkambi baduhaye imyenda isanzwe; twabyakiriye neza, batweretse urukundo natwe twakwereka bagenzi bacu. Mfite intumbero zo kuzakinira Rayon Sports kuko nkunda Onana."

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Shwemu rwigamo bamwe mu bana batoranyijwe, Iyamuremye Jean Jules Emmanuel, yabwiye IGIHE ko ibi bikorwa bya siporo bije gushyigikira ireme ry’uburezi dore ko bitahabwaga imbaraga cyane.

Yakomeje asobanura ko uyu ari umwihariko uje gushimangira ihame ry’uko aka karere gasanzwe ari nk’irerero ry’igihugu mu mupira w’amaguru; aho hari abakinnyi benshi bakinnye mu makipe akomeye mu Rwanda bahakomoka.

Uyu muyobozi yiteze ko abana bazava ku rwego rw’ikigo bakagera ku rwego rw’igihugu ndetse na mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, yasabye abana kudaheranwa n’ubwigunge kubera ibiza byatumye bava mu iwabo.

Yagize ati “Nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, ku bufatanye na porogaramu ya Tony; twishimiye kubagezaho iyi inkunga y’imipira yo gukina ku bakobwa n’abahungu kandi bizafasha abanyeshuri kwiga neza isomo rya rya siporo.”

Yongeye ko abanyeshuri bakuwe mu byabo n’ibiza “twabatekerejeho twumva twabafasha kuva mu bwigunge binyuze mu gukina kandi bikabafasha gutsinda neza amasomo yabo mu mashuri aho biga.”

Mu banyeshuri Tony Football Excellence Programme yatoranyije higanjemo abakuwe mu byabo n’ibiza biherutse kwibasira aka karere.

Ibigo bibiri birimo abana batoranyijwe ni Urwunge rw’Amashuri rwa Kabirizi rwibasiwe n’ibiza hamwe n’urwa Shwemo.

Ubuyobozi bwa Tony Football Excellence Programme butangaza ko guhitamo aya mashuri arimo abagizweho ingaruka n’ibiza, ari ukubagarurira icyizere no kubereka ko bitaweho.

Abana bagaragaje impano mu mupira w’amaguru bo muri ibyo bigo ni 23 barimo abakobwa umunani n’abahungu 15.

Nyuma yo guhitamo abafite impano mu bice bitandukanye, gahunda iteganyijwe ni ugutegura amarushanwa azasiga hakuwemo abakinnyi barusha abandi aribo bazajya mu bigo by’icyitegererezo, bagatozwa neza nyuma bagatangira gukina umupira w’amaguru nk’ababigize umwuga.

Abana bagaragaje impano zabo, abahize abandi bazajya guhatana n'abandi mu irushanwa rizabera mu Karere ka Burera
Abana bagaragaje impano zabo, abahize abandi bazajya guhatana n'abandi mu irushanwa rizabera mu Karere ka Burera
Abana batoranywa, baba bagaragaje impano hagendewe ku bipimo mpuzamahanga
Abana batoranywa, baba bagaragaje impano hagendewe ku bipimo mpuzamahanga
Abakobwa bagaragaje impano, umunani muri bo nibo bahize abandi bagiye kwitabwaho byihariye
Abakobwa bagaragaje impano, umunani muri bo nibo bahize abandi bagiye kwitabwaho byihariye
Bahawe imipira yo kubafasha kuzamura impano yabo
Bahawe imipira yo kubafasha kuzamura impano yabo
Tony Football Excellence Programme ifite gahunda yo kuzamura impano z'abanyarwanda ku buryo bamwe bazajya bashakirwa amakipe hanze y'igihugu
Tony Football Excellence Programme ifite gahunda yo kuzamura impano z'abanyarwanda ku buryo bamwe bazajya bashakirwa amakipe hanze y'igihugu