Uyu mukinnyi wahoze akinira FC Barcelone na AC Milan, yari amaze imyaka 11 asezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, nyuma yo gukinira Fluminense yo muri Brésil mu 2015.

Ronaldinho yasubiye mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, mu mukino wahuje Ravenna na Forli, amakipe asanzwe ahanganye mu gace aherereyemo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 46 yari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga, agaragaza ko nubwo amaze igihe kinini adakina, ubuhanga bwamurangaga akibufite.

Yagize uruhare mu gitego cya mbere cya Ravenna, ubwo yacengaga myugariro wari umuri hafi, agatanga umupira waje kuvamo uwavuyemo igitego cyatsinzwe na Giulio Donati, akoresheje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Mbere yaho, Ronaldinho yari yahaye Donati umupira mwiza wa koruneri, ariko ishoti ry’umutwe ry’uyu myugariro rikurwamo n’umunyezamu.

Ronaldinho yasimbuwe mu karuhuko k’igice cya mbere, ubwo Ravenna yari iyoboye umukino ku gitego 1-0.

Mu karuhuko, abanyamakuru benshi bagaragaje inyota yo kuganira n’uyu mukinnyi, mu gihe Dida, wahoze ari umunyezamu wa Brésil na AC Milan, na we yamusanze mu kibuga.

Kugaruka kwa Ronaldinho kwari kwateguwe mu buryo budasanzwe, kuko kuri Stade Bruno Benelli hubatswe igice cy’inyongera cy’imyanya y’abafana, cyiswe ‘R10’, hagendewe ku nimero 10 yamamayeho.

Imyanya yose yo kuri iyi stade yari yagurishijwe, mu gihe umukino wanerekanwaga mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Ronaldinho yari yakoze imyitozo imwe gusa n’abakinnyi ba Ravenna ku wa Gatandatu, mbere yo gukina umukino wo ku Cyumweru.

Uyu mukinnyi yinjiye muri Ravenna nk’umushoramari muri Kanama 2026, mbere yo gufata icyemezo cyo kongera kwambara inkweto agakina.

Nyuma y’umukino, Ronaldinho yabwiye Sky Sport Italia ko yishimiye kongera kugira amahirwe yo gukina.

Ati “Byari byiza cyane kuba hano, gukina no kongera kunyura mu myiteguro yo mu rwambariro.”

Abajijwe niba ashobora kongera gukinira Ravenna, yasubije ati “Perezida w’ikipe aramutse ampamagaye, nazagaruka.”

Ronaldinho yari afite icyifuzo cyo gutsinda igitego cye cya 300 mu mikino yakinnye nk’uwabigize umwuga, nyuma yo gusoza urugendo rwe asanzwe afite ibitego 299.

Byari byateganyijwe ko Ravenna iramutse ibonye penaliti, ari we wari kuyitera, ariko ntibyabaye.

Ronaldinho ari mu bakinnyi banditse amateka akomeye muri ruhago, aho yatwaranye na Brésil Igikombe cy’Isi cya 2002, agatwarana na FC Barcelone UEFA Champions League mu 2006.

Yegukanye kandi Ballon d’Or mu 2005, anatwara ibihembo by’umukinnyi mwiza ku Isi bitangwa na FIFA.

Mu makipe yakiniye harimo Grêmio, Paris Saint-Germain, FC Barcelone, AC Milan, Flamengo, Atlético Mineiro, Querétaro na Fluminense.