Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa BK Pro League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe na Muderi Akbar ku munota wa karindwi, ku mupira wahinduwe na Muhoza Daniel mu rubuga rw’amahina.

Nyuma y’iki gitego no mu gice cya kabiri, Rayon Sports yarushijwe bikomeye na Kiyovu Sports ku rwego rwa 59%-41% mu kugumana umupira, gusa ibasha kwihagararaho itahana amanota atatu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye umukino, umutoza Haringingo Francis yashimangiye ko kurushwa mu gice cya kabiri byatewe n’umunaniro ndetse ari bumwe mu buryo bari bashatse gukinamo.

Ati “Urebye uburyo umukino twawukinnye, ni umunaniro. Mwese mwabibonye ko umunaniro utangiye kwigaragaza ku bakinnyi bamwe, kubera imikino myinshi dukinnye.”

“Ni umukino wa gatanu cyangwa uwa gatandatu, turuhuka iminsi ibiri gusa. Ni ibintu bitoroshye, n’amarushanwa yose twakinnye, ni imikino myinshi.”

Yongeyeho ati “Twagerageje gushyiramo imbaraga mu gice cya mbere nk’uko twari twabiteguye, ngo tubone amahirwe, noneho mu gice cya kabiri tugerageza gucunga ibyo twagezeho. Nk’uko twabikoze kuri Bugesera FC, twabikoze kuri Kiyovu biduha umusaruro.”

Haringingo yashimangiye ko batorohewe kuko bazongera gusubira mu kibuga ku wa Gatatu utaha, tariki ya 2 Ukuboza 2026, ubwo bazaba bakiriye Mukura VS.

Ati “Dufite undi mukino ku wa Gatatu, ntabwo bizaba byoroshye. Murebye ikipe dufite, mukareba abakinnyi dufite, tutarebye neza hazazamo imvune, ariko muri rusange navuga ko twakinnye uko twari twateguye.”

Abajijwe niba yatangira guha amahirwe n’abandi bakinnyi, Haringingo yagize ati “Bigiye kuza. Ntabwo haragera igihe cyo guhindura, ariko ni byo. Dufite abanyamahanga benshi, dufite n’Abanyarwanda bashoboye gukina.”

“Tugiye gukora ibishoboka byose turebe ko twajya turuhura bamwe, tukinjiza abandi ariko tukagumana ikipe yacu nziza.”

Kuva muri Nyakanga, itangiye kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/27, Rayon Sports imaze gukina imikino 21. Iyo irimo ine ya gicuti, itanu muri CECAFA Kagame Cup, ine muri CAF Confederation Cup n’umunani ya Shampiyona.

Mu mikino umunani, mu bakinnyi 30 iri gukoresha muri Shampiyona y’uyu mwaka, 23 ni bo bahawe umwanya wo gukina.

Umunyezamu Dande Junior na Muderi Akbar ukina hagati, ni bo bamaze gukina iminota yose y’iyi mikino ya Shampiyona mu gihe barindwi batarakandagira mu kibuga ari Abdel Matumona Wakonda, Niyonzakorera Alpha, Mugisha Yves, Djingarey Ibrahim, Muvunyi Aimé Christian, Bikorimana Alexandre na Boris Gbenou.

Nubwo hari iki kibazo cy’umunaniro, Haringingo yavuze ko Rayon Sports yasubiye mu bihe byiza nyuma yo kutitwara neza nyuma ya CECAFA Kagame Cup.

Ati “Twongeye kubona imbaraga, dushobora gutsinda imikino myinshi ndetse iyo twakinnye na Al Hilal na APR twitwaye neza nubwo tutatsinze. Ubutumwa ni uko turi ku gikombe, turashaka igikombe. Rayon Sports ni ikipe ihora ihanganiye igikombe imyaka yose.”

“Ntabwo navuga ngo ni ubutumwa kuri kanaka, ahubwo ni intego dufite. Abafana bakomeze badushyigikire dushobore gukora turi kumwe.”

Kuri ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa kane muri BK Pro League n’amanota 15, mu mikino umunani, irushwa inota rimwe na Al-Hilal SC ya mbere, yo yakinnye imikino irindwi.