Masudi Djuma wakoze amateka muri Rayon Sports umwaka ushize, akabasha gusoza umwaka adatsinzwe na mukeba wayo APR FC umukino n’umwe ndetse akanayitwara igikombe cy’Amahoro ayitsinze igitego 1-0, yongereye amasezerano nyuma y’ibiganiro yari amazemo iminsi n’ubuyobozi.
Bimwe mu byo IGIHE yamenye baganiragaho, harimo kuba yarasabaga gukodesherezwa inzu nziza, agahabwa imodoka ndetse n’umushahara wa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko Umunyamabanga w’iyo kipe akaba n’umuvugizi wayo ntiyitabye telefoni ye igendanwa.
Masoudi Djuma umaze amezi umunani muri Rayon sports amaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi bayo. Yayigezemo ari umutoza wungirije mu Ukuboza 2015 aje gufatanya n’Umubiligi Ivan Jacky Minnaert, nyuma y'amezi abiri gusa ahita agirwa umutoza mukuru ubwo Ivan yasezeraga akerekeza muri Kenya gutoza AFC Leopards.




Ibitekerezo 0