Mu 2025, iyi kipe yambara ubururu n’umweru yahagaritse Umunya-Brésil Robertinho habura imikino irindwi ngo Shampiyona irangire, ndetse hari mbere gato y’uko hakinwa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Nyuma y’amezi 11, Rayon Sports yahagaritse Umufaransa Bruno Ferry habura imikino 10 ngo Shampiyona irangire ndetse asiga iyi kipe muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Kwirukana umutoza byaba ari nko gukina urusimbi kuri Rayon Sports?
Ubwo Robertinho yahagarikwaga muri Mata nyuma yo gutakaza umwanya wa mbere, arushwa inota rimwe na APR FC, hari ubwoba ko Rayon Sports yasoza umwaka w’imikino nta gikombe itwaye.
Ni ko byagenze kuko Rwaka Claude wavuye mu ikipe y’abagore agatoza imikino yari isigaye, yasoje Shampiyona ku mwanya wa kabiri, akanatsindirwa ku mukino wa nyuma na APR FC mu Gikombe cy’Amahoro.
Gusa ibyo byari bihagije ngo Gikundiro yongere guhagaragararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika nubwo intego nyamukuru y’ubuyobozi itari yagezweho.
Uyu mwaka na bwo Rayon Sports yongeye kwisanga mu bihe nk’ibyo, aho Bruno Ferry yashinjwaga imitoreze iri hasi n’amahitamo adatanga umusaruro, ibyatumye abafana batangira kumwijundika ndetse basaba ko yirukanwa.
Ariko na none si abafana gusa kuko n’abayobozi byari uko aho hari inama zitandukanye zagiye zibahuza n’uyu mutoza ku bijyanye n’imikinire, kugeza ubwo yasabwe kutajya ahindura cyane ikipe akinisha.
Mu mezi atatu gusa yari amaze mu Rwanda, Bruno Ferry w’imyaka w’imyaka 53, yari amaze gutoza Rayon Sports imikino 12 ya Rwanda Premier League yanganyijemo irindwi, atsinda ine, atsindwa umwe wa Al Hilal SC.
Mu yandi marushanwa yakinnye, mu mikino ine y’Igikombe cy’Amahoro yatsinzemo itatu (umwe kuri penaliti) anganya umwe, atsindwa umukino umwe wa Super Cup ndetse n’umwe wa Heroes Cup.
Kuri ubu asize iyi kipe iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 39, irushwa amanota 10 na APR FC ya mbere ariko Gikundiro ikaba ifite umukino izakiramo Gasogi United ku Cyumweru. Ni mu gihe muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro izahura na Gorilla FC.

Lomami na Haringingo bacungura umwaka w’imikino wa Rayon Sports?
Gutandukana na Bruno Ferry ntibyatunguranye muri Rayon Sports kuko amakuru yavaga muri iyi kipe, yashimangiraga ko bigoye ko azarenza uku kwezi kwa Werurwe ndetse icyasaga n’igitinza igenda rye ni ukuboneka kw’amafaranga.
Uyu Mufaransa yashinjwaga gukina nabi no gutsimbarara ku mazina amwe n’amwe mu kibuga, yewe hamwe n’umusaruro ntutange icyizere cyo kwitwara neza nubwo yabashije kugeza iyi kipe muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro asezereye Police FC byagaragara ko yo na Rayon Sports ari zo zifite amahirwe menshi mu makipe ahanganiye umwe mu myanya ibiri yo gusohokera igihugu muri CAF Confederation Cup mu gihe APR yatwara Shampiyona.
Ku rundi ruhande ariko, havugwa ko na Bruno Ferry atigeze yishimira uburyo yakoragamo kuko kuva ku munsi wa mbere yabwiwe abakinnyi akinisha harimo n’abatabaga bahagaze neza.
Rayon Sports yatangaje ko impande zombi zatandukanye ku bwumvikane, aho kuri ubu umukino wa Gasogi United uzatozwa na Lomami Marcel wari Umutoza Wungirije mbere y’uko hacamo akaruhuko k’imikino y’amakipe y’ibihugu.
Amakuru avuga ko Lomami azatoza uyu mukino gusa, hakaza undi mutoza mu gihe mu bo Rayon Sports imaze iminsi itekerezaho harimo Umurundi Haringingo Francis utoza Kiyovu Sports.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, nyuma yo gutsinda AS Kigali, Haringingo yagize ati “Ndibaza ko umutima uri muri Kiyovu Sports kugeza ubu. Si Rayon Sports yonyine ahubwo hari n’izindi kipe mutazi. Ubu ndi muri Kiyovu Sports ibindi tuzabimenya mu minsi iza.”
IGIHE yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku kigiye gukurikiraho mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino urangire, ariko ntibwigeze buboneka kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Bruno Ferry yabaye umutoza wa kane uvuye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino nyuma ya Afahmia Lotfi wajyanye na Azouf Lotfi wari umwungirije, nyuma hagakurikiraho na Harouna Ferouz bakoranaga.









Ibitekerezo 0