Nizeyimana nta kipe yari afite nyuma yo gusoza amasezerano muri iyi kipe y’i Rubavu ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2025/26.

Uyu mukinnyi yatangajwe na Rayon Sports ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Kamena 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Iyi kipe yagize iti “Twishimiye gutangaza isinyishwa rya rutahizamu ukiri muto ndetse ufite impano, Nizeyimana Mubaraka. Ubu ni ubururu n’umweru kugeza mu 2028. Urakaza neza mu Muryango w’Ubururu n’Umweru, Mubaraka.”

Nizeyimana Mubaraka yatsinze ibitego bitanu, atanga ‘assist’ imwe mu mikino 15 yakiniyemo Marine FC muri Shampiyona ishize ya 2025/26.

Yabaye umukinnyi wa gatandatu uguzwe na Rayon Sports muri iyi mpeshyi. Abandi ni Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Abbel Matumona, Charles Tchouplaou na Ndikumana Fabio.

Ku mwanya yaguzweho, Nizeyimana azahangana n’abarimo Ndikumana Asman na Habimana Yves.

Nizeyimana Mubaraka yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Nizeyimana Mubaraka yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Mubaraka yari yasoje amasezerano muri Marine FC
Mubaraka yari yasoje amasezerano muri Marine FC