Rayon Sports yatangiye umukino isatira cyane, ifungura amazamu ku munota wa karindwi ku gitego cyatsinzwe na Muderi Akbar, ku mupira wari uhinduwe na Muhoza Daniel.
Nyuma y’iminota ibiri, Kiyovu Sports yashoboraga kwishyura ariko umupira Lola Kanda Moïse yateye n’umutwe unyura hejuru y’izamu.
Ku munota wa 12, Junior Kameni yibwiraga ko atsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri, ariko asifurwa gukorera ikosa Mbonyingabo Régis.
Muderi Akbar wari umaze guhusha uburyo bwiza bw’igitego ku mupira Rayon Sports yazamukanye yihuta, yongeye kugerageza amahirwe ku munota wa 21, ariko umupira yahinduye imbere y’izamu ukurwamo n’umunyezamu James Bienvenue Désiré Djaoyang.
Junior Kameni na we yateye umupira unyura ku ruhande rw’izamu, mbere y’uko Cherif Bayo agerageza ishoti rikomeye ku munota wa 28, rikurwamo n’umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior.
Kiyovu Sports yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri, yiharira umupira ndetse ikomeza gusatira ishaka igitego cyo kwishyura.
Ku munota wa 54, Bukuru Christophe yasimbuye Uwimana Yakubu, mbere y’uko Kirongozi Richard atera umupira wakuwemo na Dande Junior nyuma y’iminota ibiri.
Rayon Sports yabonye uburyo buke bwo kongera umubare w’ibitego, aho Nshuti Didier yateye umupira n’umutwe unyura ku ruhande rw’izamu, mu gihe ishoti rya Muderi Akbar ryafashwe na James Désiré.
Kwinjira mu kibuga kwa Hakim Hamiss na Mugisha Didier basimbuye Cherif Bayo na Lola Kanda Moïse ku munota wa 67, byongereye imbaraga mu busatirizi bwa Kiyovu Sports.
Rayon Sports yarokotse gutsindwa igitego ubwo umupira watewe na Kagayo Shaban wakubitaga umutambiko w’izamu, ukidunda imbere y’umurongo waryo.
Ishimwe Jean René, Hakim Hamiss, Mbonyingabo Régis na Kirongozi Richard na bo bagerageje amahirwe yo kwishyurira Kiyovu Sports, ariko imipira bateye inyura ku ruhande rw’izamu.
Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 15 mu mikino umunani, mu gihe Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 13 mu mikino icyenda.








Ibitekerezo 0