Ntwari ni umunyezamu umaze kugira ubunararibonye muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kuzamukira mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akaza gukina mu Ikipe nkuru yayo guhera mu 2017, nyuma agatizwa muri Marines FC mu 2019 ari naho yavuye muri Nyakanga 2021 ajya muri AS Kigali amazemo imyaka ibiri.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko mu cyumweru gishize Ntwari yahuye n’abayobozi ndetse n’abatoza ba Police FC bagirana ibiganiro byo kubakinira imyaka ibiri, gusa ntibahuza ku mafaranga Ikipe y’Igipolisi yifuzaga kumuha.

Police FC yifuzaga kumusinyisha imyaka ibiri kuri miliyoni 15 Frw mu gihe we yifuzaga miliyoni 20 Frw.

Ku rundi ruhande, uyu munyezamu yazamuye iki giciro kuko yari atangiye ibiganiro na Rayon Sports izakina CAF Confederation Cup kuko yifuzaga kumwishyura miliyoni 18 Frw ku masezerano y’imyaka ibiri. Gikundiro ntirakurayo amaso.

Mu gihe Rayon Sports yaba itabonye Ntwari Fiacre amaso yayimurira ku munyezamu wa Mukura Victory Sports, Ssebwato Nicholas usoje amasezerano ndetse udateganya kuyongera mu ikipe yambara umuhondo n'umukara.

Ntwari Fiacre ategereje ibiganiro mu mpera z’iki cyumweru azagirana na APR FC izakina CAF Champions League aho byitezwe ko yazazamura igiciro kirenze icy’aya makipe yombi, ndetse itegerejweho kwiyubaka bikomeye mu mwaka utaha w’imikino.

Fiacre arifuza gusubira muri APR FC akongera guhura na Chairman mushya banakoranye muri Marines FC.

Nyuma y’ibi biganiro ni bwo azafata umwanzuro w’iyo yasinyira hagati y’aya makipe atatu. Amahirwe menshi akaba ari hagati ya APR FC na Rayon Sports dore ko azakina amarushanwa nyafurika.

Ntwari ni umunyezamu wa mbere wa AS Kigali yinjijwe ibitego bike muri Shampiyona irangiye ya 2022-23 bingana na 23, ikurikirwa na APR FC yinjijwe 26, Rayon Sports yatsinzwe 27 mu gihe Kiyovu Sports yo yinjijwe ibitego 29.

Ntwari Fiacre ari kurwanirwa na Rayon Sports na Police FC gusa ategereje gutega amatwi APR FC akabona gufata icyemezo
Ntwari Fiacre ari kurwanirwa na Rayon Sports na Police FC gusa ategereje gutega amatwi APR FC akabona gufata icyemezo
Ntwari ashobora gusubira muri APR FC yamureze
Ntwari ashobora gusubira muri APR FC yamureze