Iki gikorwa giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026, mbere y’umukino wa UEFA Nations League ubera kuri Estádio Municipal i Braga, guhera Saa Tatu n’iminota 45 z’ijoro.
Mu rwego rwo gushimira Ronaldo ibyo yakoreye igihugu cye, abakinnyi bose ba Portugal barambara imyambaro iriho nimero 7, yari isanzwe yambarwa n’uyu rutahizamu w’imyaka 41.
Nubwo amategeko asanzwe atemerera abakinnyi b’ikipe imwe kwambara nimero imwe mu mukino wemewe, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi, UEFA, yemeye ko Portugal ibikora mu rwego rwo guha icyubahiro uyu mukinnyi.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro byabaye ku wa Kane, byahuje Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, Pedro Proença, Umutoza Jorge Jesus na ba kapiteni Bernardo Silva, Rúben Dias na Bruno Fernandes.
Uretse iki gikorwa, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal ryatangaje ko nimero 7 izahindurirwa imiterere ku myambaro y’Ikipe y’Igihugu, kugira ngo uburyo yari isanzwe yanditsemo buzakomeze kuba urwibutso rwa Cristiano Ronaldo.
Nimero 7 nshya izajya igira umurongo utambitse uyinyuramo, mu rwego rwo gutandukanya imiterere yayo n'iyambarwaga na Ronaldo.
Iri shyirahamwe ryagize riti “Ubu ni ubundi buryo bwo guha agaciro gahoraho nimero yihariye no kubungabunga umurage idusigiye.”
Ryongeyeho ko amateka, ibihe byiza, intsinzi n’amarangamutima byaranze urugendo rwa Ronaldo mu Ikipe y’Igihugu bitazigera byibagirana.
Ryagize riti “Guhera uyu munsi, dufite nimero 7 ifite imiterere mishya ku mwambaro, ariko igumana agaciro n’ishema byayo. Tuzigamye imiterere ya mbere kugira ngo amateka atazibagirana. Warakoze Cristiano!”
Abafana na bo baragira umwanya wo guha icyubahiro Ronaldo, aho ku munota wa karindwi w’umukino bahaguruka bagakoma amashyi, mu gikorwa cyahawe uburenganzira na UEFA.
Cristiano Ronaldo wasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal nyuma y’imyaka 23 yayikiniyemo imikino 234, agatsinda ibitego 146.
Mu bikombe bikomeye yatwaranye na Portugal harimo Igikombe cy’u Burayi cya 2016 ndetse na UEFA Nations League yegukanye mu 2019 no mu 2025.







Ibitekerezo 0